Post
Abayobozi nibakemure ibibazo aho gutegereza Perezida Kagame
{Bamwe mu baturage barifuza ko abayobozi bamanuka bakabegera, bakabakemurira ibibazo by’ingutu aho kugirango bijye bihora bikemurwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko bijya bigaragara iyo yabasuye.}
Ibi abaturage barabyifuza nyuma y’itangizwa ry’Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, kwatangijwe ku mugaragaro tariki ya 13 Ukuboza 2011.
Munyemana utuye wo mu Karere ka Gasabo, ubwo yaganiraga na IGIHE.com; yagize ati: “Ndasaba abayobozi bose uhereye kuri Guverineri ukagera ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, kumanuka bakegera abaturage, bagakemura bya bibazo bisa n’aho byananiranye, ndetse rimwe na rimwe bisa n’aho byarahariwe Perezida wa Repubulika”.
Undi muturage wo mu Karere ka Gatsibo waganiriye na IGIHE.com witwa Nsanzabera yagize ati: “Njye ndifuza ko abaturage basabanurirwa imikorere y’inzego z’ubuyobozi uhereye kuri Perezida wa Repubulika, ndetse n’inshingano za buri rwego. Ndifuza kandi ko habaho no kubasabanurira ibijyanye n’ingengo y’imari n’uko ikoreshwa”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo tariki ya 5 Mutarama 2012, yavuze ko uku kwezi kuzakemura byinshi mu bibazo by’abaturage ndetse kukanabafasha kugira ijambo mu bibakorerwa nk’uko byagaragaye mu nama y’Umushyikirano iheruka.
Muri ikiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru ibijyanye n’ukwezi kw’imiyoborere myiza, impamvu yakwo, ibyigirwamo, n’imyanzuro ifatirwamo Minisitiri Musoni yagize ati: “Uku kwezi gushyiraho urubuga ruhuza abaturage n’abayobozi, bakungurana ibitekerezo, bagashaka ibisubizo ku bibazo bahura nabyo mu bikorwa byabo bya buri munsi”.
Musoni James yasobanuye ko kuba abaturage bagitonda umurongo bageza ibibazo byabo ku Mukuru w’igihugu iyo yabasuye; bidasobanuye ko inzego z’ibanze zifite imikorere mibi. Ahubwo ngo biterwa n’imyumvire y’abaturage bibwira ko ibibazo bikemurwa burundu n’inzego zo hejuru.
Yaboneyeho gusaba abaturage kujya babanza kugeza ibibazo byabo ku nzego z’ibanze, aho guhora basiragira mu nzego zo hejuru no mu nkiko kuko bibatesha igihe bakagombye gukoresha mu bikorwa by’iterambere.
Minisitiri Musoni avuga ko icya mbere ari uko inzego zibishinzwe zakwegera abaturage zigakemura ibibazo byabo; hanyuma nabo (abaturage) bakagaragaza ubufatanye, bakareka umuco wo guhangana bityo ibibazo bigakemurwa mu mutuzo.
Mu ijambo rye, Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (Rwanda Governance board/RGB); yavuze ko uku kwezi kuzashimangira uburyo bw’imiyoborere myiza.
Prof. Shyaka yagize ati: «uku kwezi kuzafasha abaturage n’abayobozi guhura bagahuza ibitekerezo binyujijwe mu ngamba zashyizweho na RGB nko kujya kwigisha imiyoborere myiza mu mashuri, ndetse no kuba abayobozi bakwegera abaturage».
Umuyobozi mukuru wa RGB avuga ko ikigo ayoboye cyiteguye kugeza ibikorwa by’ubujyanama ku duce tukigaragaza intege nke mu bijyanye n’imiyoborere myiza.
Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 13 Ukuboza 2011, kukazasozwa kuya 30 Mutarama 2012.
Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri uku kwezi harimo imikino, imivugo n’ibiganiro nyunguranabitekerezo ku miyoborere myiza bibera mu turere twose tw’igihugu uko ari 30.
Biteganyijwe ko kuya 30 Mutarama, iki gikorwa kizasozwa n’inama ku rwego rw’igihugu, izaba igamije gusesengura uko imiyoborere myiza ihagaze mu Rwanda. Ari nabwo hazahembwa abitwaye neza mu marushanwa yateguwe muri iyi gahunda.
{{Hejuru ku ifoto : Minisitiri Musoni na Prof Shyaka Anastase (Newtimes)}}