Post
Abaturage bategereje ingurane y’ubutaka amaso ahera mu kirere
{ {{Rubavu: }} Abaturage bo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, ubutaka bwabo bwatewemo ibiti bemererwa ingurane y’ibikorwa bari bafitemo, ariko baravuga ko bategereje bagaheba. }
Abaganiriye na IGIHE badutangarije ko hashize umwaka bambuwe ubutaka; iki gihe cyose ngo bari barasezeranijwe ko bazahabwa ingurane y’amafaranga angana n’ibikorwa bari bafite, nyuma yo guhabwa ingurane bakaba bari guhabwa n’aho bazajya bahinga kugirango babone imibereho, ariko muri ibi byose nta na kimwe babonye ndetse bavuga ko bishwe n’inzara kubera kubura aho bahinga.
Innocent uri mu babuze ubutaka muri ubu buryo avuga ko yayobewe uko bazabigenza, ati:“ Twambuwe ubutaka twemererwa ko tuzahabwa aho duhinga none inzara iratumaze. Kubera kudahinga inzara imaze kuturembya”.
Nk’uko Innocent yabitangaje ikiro cy’ibirayi kigeze ku mafaranga 160, ibintu bitari byarigeze biba, ati:”muri ibi bihe iyo ibirayi byabaga byahenze byaguraga amafaranga 70 ku kilo”.
Sheikh Bahame Hassan Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu aganira na IGIHE, yatangaje ko ikibazo cy’aba baturage kirimo kwigwaho, ati:” ubu umpamagaye ndi mu nama y’iki kibazo mu minsi mikeya ndaba nabamenyesheje ibyavuyemo”.
Sheikh Bahame Hassan, twamubajije niba ikibazo kimaze umwaka kitarabonerwa igisubizo noneho bagiye ku gikemura asubiza ati:“Nta mwaka kimaze kuko nakimenye ni mugoroba”.
Nyamara ariko Umuyobozi w’Umurenge wa Kanzenze Rugomboka Damien, we yemera ko iki kibazo kimaze umwaka ndetse ushobora kuba unarenga, ati:“ Gahunda yo gutera ibiti mu butaka bw’abatugage yaturutse ku rwego runkuriye mu rwego rwo kurengera abaturage kubera ko kariya gace batuyemo, iyo imvura iguye ubutaka buriduka”.
Arongera ati: “Twatangiye gahunda yo gutera ibiti bizengurutse ishyamba rya Gishwati ariko n’ikibazo cy’abaturage cyo kutagira aho bahinga n’aho gutura turakizi kandi mu minsi ya vuba kizakemuka”.
Rugomboka Damien kandi avuga ko aba baturage koko bashobora kuba bashonje ndetse ngo ni nabyo byaba byaratumye igiciro cy’ibirayi kizamuka nk’uko babyivugiye ndetse ngo Umurenge kuri ubu ugenera imfashanyo abaturage bagera kuri 217 bababaye kurusha abandi.
Ubusanzwe umuturage wimuwe kubera ibikorwa remezo agenerwa ingurane yemewe; rimwe na rimwe akarere kabereyemo igikorwa cyo kwimura abaturage kakaba gafasha abimuwe mu kubashakira aho batura.
{{Hejuru ku ifoto: Sheikh BAHAME Hassan }}