Post
Abaturage barifuza ko uturere tugira konti mu Mirenge SACCO
{Bamwe mu baturage mu Mujyi wa Kigali barasaba ko uturere twafungura konti mu mirenge SACCO, mu rwego rwo kuborohereza mu kwishyura ibyangombwa.}
Butera Joseph, utuye i Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo avuga ko uturere dufashije abaturage twabegereza ibikorwa byatwo dugafungura konti mu mirenge SACCO aho umuturage yajya gusaba icyagomba agahita anacyishyura hafi ye.
Agira ati: “Ibi byatworohereza nk’abantu dufite konti mu mirenge SACCO, nkubu ngiye kwishyura ubutaka none nkuye amafaranga ku murenge SACCO nyajyanye ku yindi banki, ariko iyo akarere kaba kayifite konti hano simba niririwe nsiragira ngo njye muyindi banki”.
Butera akomeza avuga ko ibyagombwa bitandukanye birimo iby’amavuko, indangamuntu, ibitangwa na ba noteri bitangirwa ku rwego rw’umurenge akaba abona nta mpamvu yo kurenga umurenge ngo bajye ahandi.
Ati:’’Bareke tujye twishyurira hafi, kandi byatuma n’umurenge SACCO ugira ingufu”.
Arongera ati:”Hari ibyo badukorera byiza ariko hari nibyo bakora birengangije umwanya wacu”.

Ahishakiye Adeline wari wicaye ku Murenge wa Remera ategereje kwishyura icyangombwa cy’amavuko cy’umwana we, avuga ko yakoze urugendo rurerure ajya kwishyura Kimironko kuri Banki y’abaturage kandi ku murenge hari SACCO ahasize.
Ati: “Bashyize konti mu murenge SACCO tukajya twishyurira ku mirenge byafasha kurushaho, kuko byaturinda gukora ingendo nyinshi ntitunatakaze amafaranga dutega kenshi”.
Arongera ati:”Ibi byatumye ntakaza umwanya kandi naho nari nje hari banki kereka niba SACCO batarazizera… ariko se kuki badukangurira kuzijyamo”.
Willy Ndizeye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo avuga ko impamvu akarere katagira konti mu murenge SACCO ari uko ibi bigo by’imari bitangiye vuba, kandi mbere y’uko bitangira imirimo y’uturere ikaba yarakorwaga akaba ariyo mpamvu bafunguye konti mu yandi mabanki.
Ndizeye avuga ko bari bafunguye konti muri banki y’abaturage aho babonaga ko iganwa n’abaturage benshi kandi ifite amashami hirya no hino mu rwego rwo kuborohereza.
Gusa avuga ko mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi zinoze no korohereza abaturage, bafatanyije n’Umujyi wa Kigali bari kubikurikirana ndetse ngo gahunda yo gufungura konti mu mirenge SACCO nk’uko abaturage babyifuje bizakorwa.
Ndizeye yongeraho ko iki kibazo kitari cyarigeze kigaraga ahubwo ko cyigaragaye muri ino minsi abaturage bari mu gikorwa cyo kwishyura ubukode bw’ubutaka.