Post
Abatigiste ibihumbi 27 baburiwe irengero
{Kugeza ubu Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ruvuga ko imibare igaragara y’abakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (abatigiste) bagiye bacika ikabakaba 27 000.}
Aba batigiste bakoraga igihano cy’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro hirya no hino mu Rwanda mu mirimo inyuranye irimo ubuhinzi, ubwubatsi n’indi itandukanye.
Muri aba hari abatoroka iyi mirimo bikanagorana kongera kubabona, mu gihe igihano bakatiwe kiba kitararangira.
Abayobozi b’uturere iki kibazo cyagaragayemo bavuga ko iri toroka rituruka akenshi ku kuba bakorera iyi mirimo nsimburagifungo hafi y’aho batuye bikabatera gushaka gutoroka iyi mirimo.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Oscar Nizeyimana, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko icyo kibazo cyagaragaye mu karere ayoboye, akanavuga ko akarere ke kabifatiye ingamba ngo ababuze baboneke n’abataragenda bahabwe inyigisho zirebana n’ububi bwo gutoroka ingando igihano kitarangiye.
Ibindi bibazo uyu muyobozi yatangaje harimo no kuba aba batigiste bashobora gucikira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo bikagorana kongera kubabona. Yongeyeho ariko ko hari ibiganiro n’abayobozi muri icyo gihugu ku buryo abo bantu bakurikiranwa.
Uturere tugaragaramo iri bura ry’abatigiste cyane ni Bugesera, ahamaze kuburirwa irengero abagera ku 2000 mu ngando zinyuranye, no muri Rusizi aho mu ngando ya Bugarama 50 baburiwe irengero.