Post
Abasirikare b’u Bwongereza mu kwezi kwa buki mu Rwanda
{Ubwo abenshi mu bamaze kurushinga bifuza kujya kurira ukwezi kwabo kwa buki kuri pulage (plage/beach) cyangwa muri hoteli baba bihitiyemo ; Rachel na Gareth Mawdsley bagiye mu ntara ya Helmand muri Afghanistan yugarijwe n’intambara. Ariko ngo kuri ubu barifuza kuzaza mu Rwanda mu kwezi kwa buki kuko ngo bizeye ko bazagubwa neza.}
Uru rugo rushya ruvuga ko mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka aribwo bazafata akaruhuko gato ko kujya iwabo mu Bwongereza, ariko bakazafata n’umwanya bakaza mu Rwanda ndetse ngo bashobora no kuzajya muri Tanzaniya.
Rachel w’imyaka 35 ukomoka i Newbury mu Bwongereza akaba chef wa « squardon » na Garreth w’imyaka 32 ukomoka Liverpool mu Bwongereza akaba Capitaine, bakundaniye mu nkambi ya gisirikare mu ntara ya Helmand ubwo bari bagiye mu mahugurwa y’ingabo z’u Bwongereza (Camp Bastion) bakamarayo amezi atandatu.
Nk’uko Dailymail ibitangaza, mu mwaka ushize nibwo bakoze ubukwe, babukorera muri nzu yitwa Georgian manor ariko ngo ntibagize ukwezi kwa buki kubera akazi bari bafite.
Rachel yatangaje ko ashobora kwihanganira ibintu byinshi bikomeye. Ati : « N’ubwo dukora ibintu bigoranye tugerageza gusohokana tukanywa agakawa cyangwa tukitemberaza kuko imirimo yacu ariyo gukorera mu nkambi imbere no hanze yayo ».
Yongeraho ko bafite amahirwe yo kuba bakora umurimo umwe kandi bakaba bakorera hamwe.

