Post
Abasambanya abana b’abanyeshuri bararye bari menge
{Mu itangira ry’Umwaka w’amashuri wa 2012 abanyeshuri bo mu myaka yisumbuye bazatangira mu byiciro by’intara. Ibi bizakorwa ku tariki ya 8 n’iya 9 Mutarama rwego rwo kuborohereza kugera ku ishuri.}
Dr. Harebamungu Mathias Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Polisi y’igihugu n’ abafite Amashyirahamwe ashinzwe gutwara abantu mu Rwanda yavuze uko bizakorwa.
Yavuze ko kugirango abana basubire ku ishuri mu mutuzo, hemejwe ko amashuri yose yo mu Ntara y’Amajyepfo n’iyo mu Ntara y’iburengerazuba bazajya ku ishuri tariki 08 Mutarama 2012, abiga mu Ntara zisigaye zose uko ari 3 bo bakazahagera bukeye bwaho ku itariki ya 09.
Dr.Harebamungu yavuze ko mu nama yo kuya 30 Ukuboza 2011 yahuje abakozi ba Minisiteri y’uburezi hamwe n’abayobozi bashinzwe uburezi mu Turere, n’abakozi bashinzwe ubugenzuzi bw’uburezi mu Ntara bemeje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bose bagomba kugira uruhare rugaragara mu kwakira abanyeshuri igihe cyose bazagerera ku ishuri, bagafata abana nk’ababo.
{{Abasohokana abana babanyeshuri bakabararana bararye bari menge}}
Dr. Harebamungu yagize ati:”Abatwara abana mu mahoteli mu gihe cy’itangira ry’amashuri bakabararana bararye bari menge.” Aha yavuze ko hari inzego zibishinzwe zizakurikirana uko iki gikorwa cyo kugeza abana ku ishuri kizakurikiranwa.
Yongeyeho ko abazabifatirwamo bazahanwa by’intangarugero. Kugirango ibi byose bizagende neza kandi yavuze ko ababyeyi bagomba kohereza abana babo ku bigo by’amashuri bambaye umwenda w’ishuri ubaranga (uniform).
Yakomeje avuga ko kongera amafaranga y’ishuri bisuzumwa n’inama y’ababyeyi, bikemezwa na Njyanama y’akarere kugira ngo akavuyo kabibagamo gacike.
CIP Burahinda Ntacyo ushinzwe ibikorwa bya Traffic Police wari mu bitabiriye iy’i nama yavuze ko abatwara abagenzi bagomba kwirinda umuvuduko ukabije ndetse ngo ingamba zose zo kubigenzura no guhana abatabyubahiriza zihari.
Yibukije ko imodoka zose zigomba kubanza guca muri Controle technique mbere yo kujya mu muhanda mu gikorwa cyo kugeza abana ku ishuri.
Ngarambe Charles, Umubyobozi Mukuru wa KBS yavuze ko bazafasha abanyeshuri kugera mu Ntara n’uturere mu gihe cyo kujya ku ishuri, mu gihe byari bimenyerewe ko byakorwaga n’izindi campany zitwara abagenzi mu Ntara ndetse n’imodoka zimenyerewe ku izina rya twegerane.

