Post
Abasaba Tshisekedi kwegura bakangishijwe gukurikiranwaho ubugambanyi
Hashize iminsi umwuka mubi ututumba hagati y’ubutegetsi bwa RDC n’abanyapolitiki batavuga rumwe nab wo barimo Martin Fayulu, Delly Sesanga na Jean Marc Kabund, bapfa umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga ry’igihugu.
Fayulu na bagenzi be bashinze ihuriro rigamije kurwanya umugambi wo guhindura iri tegeko, baryita ‘C64’. Tariki ya 12 Kamena 2026, bayoboye imyigaragambyo yabereye imbere y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ariko bakorerwa urugomo n’abapolisi.
Abagize iri huriro bari gutegura indi myigaragambyo ikomeye izabera imbere y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 8 Nyakanga, aho bazaba basaba Tshisekedi kwegura, kuko bahamya ko guhindura Itegeko Nshinga mu gihe RDC iri mu ntambara ari ukugambanira igihugu.
Mu kiganiro na Télé 50, Minisitiri Shabani ufite mu nshingano inzego zishinzwe kugarura ituze zirimo Polisi y’igihugu yagaye abanyapolitiki avuga ko bahamagariye Abanye-Congo gukura ku butegetsi Umugaba w’Ikirenga uyoboye urugamba rwo mu burasirazuba bw’igihugu.
Minisitiri Shabani yagize ati “Abayobozi b’amashyaka rimwe, abiri, atatu, ane, muhuriye mu nama ahantu mu Mujyi wa Kinshasa ku manywa y’ihangu, muyisohotsemo mubwira Abanye-Congo ko mwashyizeho itariki yo kweguza uyoboye ingabo za RDC ziri kurwanya iz’u Rwanda ku rugamba rwo muri Kivu. Ibi ni ibikorwa by’ubugambanyi bukomeye.”
Uyu muyobozi yavuze ko Tshisekedi nava ku butegetsi, umuyobozi w’abo bahanganye azabyishimira kuko ngo ni we wabyungukiramo cyane, bityo ko gahunda y’aba banyapolitiki itari mu nyungu z’igihugu.
Minisitiri Shabani yatangaje ko ku butegetsi bwabanje, bitari gushoboka ko abanyapolitiki basohoka mu nama bafata imyanzuro yo gusaba ko Perezida yegura, aca amarenga ko abategura imyigaragambyo yo ku wa 8 Nyakanga bashobora gukurikiranwa.
Ingingo ikomeye abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi barwanya ni iyo kumwemerera kurenza manda ebyiri. Bamwibutsa ko Itegeko Nshinga ririho ubu ritamwemerera kurenza mu 2028 akiyoboye iki gihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu ntangiriro za Gicurasi 2026, Tshisekedi yatangaje ko mu 2028 nihagera intambara yo mu burasirazuba bwa RDC igikomeje, nta matora azaba kandi ko azakomeza kuyobora.
Tshisekedi yanavuze ko Abanye-Congo nibamusaba gukomeza kuyobora RDC na nyuma ya 2028, azabyemera. Uwo mugambi ugeze kure unozwa kuko imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yamaze kwemeza ko hazaba itora rya kamarampaka kuri iyi gahunda.
