Post
Abarwanya Poutine bakomeje kurwanywa na Polisi
{Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Polisi yo mu gihugu cy’u Burusiya ntiyigeze iha agahange abashaka kwigaragambya basaba ko Minisitiri w’Intebe Vladmir Poutine akwiye kuva muri Guverinoma.}
Bashakaga kwigaragambiriza rwagati mu murwa mukuru w’iki gihugu, ahitwa Trioumfalnaïa.
Polisi yaje gutangirira abashaka kwigaragambya mu nzira ya gari ya moshi yaho bagombaga guturuka, nyamara bamwe muribo bagerageza gutambuka Polisi barimo umwanditsi Edouard Limonov wari ubarangaje imbere batera amajwi hejuru bagira bati: “Umwaka mushya nta Poutine dushaka”, nabo ntiborohewe kuko bahise batabwa muri yombi, nk’uko amakuru yatanzwe na radiyo yo mu gihugu cy’u Burusiya yitwa Echo de Moscou yabitangaje.
Poutine, ugaragara nk’umunyabubasha bukomeye mu Burusiya muri ibi bihe asa n’utorohewe n’abifuza ko yava muri Leta dore ko mbere y’umunsi umwe kugira ngo hizihizwe umunsi mukuru wa Noheli mu mwaka ushize wa 2011.
Abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 70 na 100 bitabiriye imyigaragambyo yabereye mu Murwa mukuru basaba ko Poutine akwiye kureka gukomeza kwigarurira igihugu cy’u Burusiya, bakaba bari bongeye kubigeregeza mbere y’uko bagera mu mwaka mushya wa 2012, bagakomwa mu nkokora bikomeye n’umubare w’abapolisi bari babiteguye bakayiburizamo.
Muri ibi bihe n’ubwo Vladmir Poutine ari Minisitiri w’Intebe, ni we muntu ufatwa nk’umunyabubasha kurenza Perezida, ku buryo byinshi mu byemezo bifatwa ari ibye.