Post
Abapolisi 56 bagiye koherezwa i Darfur
{Abandi bapolisi b’Abanyarwanda 56 bahawe amabwiriza mu rwego rwo kubohereza mu butumwa muri Sudani i Darfur aho bazaba bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro i Darfur (UNAMID).}
Mu itangazo ryasohowe na Polisi y’Igihugu rivuga ko aba bapolisi bazoherezwa ku itariki 5 Mutarama, mu rwego rwo kongerera ingufu abandi bapolisi 185 bari mu butumwa muri aka gace.
Uyu mubare uzageza ku bapolisi bo mu rwego rwo hejuru bagera kuri 472 bagiye mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Haiti, Ivory Coast, Liberia na Sudani.
Ubwo bagezwagaho amabwiriza mbere yo koherezwa muri ubu butumwa bw’amahoro kuwa mbere, Umuyobozi mukuru wa Polisi, Emmanuel K. Gasana yabasabye kwerekana ubushishozi n’ubunyamwuga muri aka kazi bazaba barimo.
Yanabasabye kandi kugendera ku ndangagaciro z’igihugu no gukorana neza n’abo bazasangayo mu kunoza ubu butumwa bazaba bagiyemo.
Ushinzwe abakozi muri UNAMID, CP. Cyprien Gatete, yasabye aba bapolisi kuba intangarugero, gukora nk’itsinda no kwerekana isura nziza y’u Rwanda.
Ubu butumwa bagiyemo bazabumaramo umwaka umwe, bazaba ari abajyanama muri bwuzuzanye n’uburinganire, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guha umutekano impunzi zavuye mu byabo.