Post
Abapolisi 160 basoje ubutumwa bwabo muri Haiti
{Nyuma y’amezi 9 bari bamaze mu butumwa bw’akazi muri Haiti, abapolisi b’u Rwanda 160 baraye basesekaye mu Rwanda.}
Abapolisi 160 bari mu itsinda rya mbere ryitwa Formed Police Unit 1 (FPU1), ryari ryaroherejwe muri Haiti mu rwego rwo gucunga umutekano no kubungabunga imibereho myiza y’abaturage muri iki gihugu muri gahunda yiswe MINUSTAH.
Aba bapolisi bari mu Mujyi wa Jérémie uri mu Majyepfo ya Haiti bageze ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kanombe ku isaha ya saa munani z’amanywa bazanywe n’indege ya Rwandair.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Iguhugu IGP Emmanuel K. Gasana, wabakiriye ubwo bageraga ku kicyaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru yabashimiye uburyo bitwaye neza mu kazi kabajyanye.
Yagize ati: “Uruhare rwanyu mu kugarura amahoro n’umutekano muri Haiti byagaragaje isura y’u Rwanda mu mahanga hose”.
IGP Emmanuel Gasana avuga ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziyemeje ndetse zifata iya mbere mu kugarura amahoro n’umutekano mu duce byabayemo ingume.

Gasana akomeza avuga ko uretse kubungabuga amahoro hirya no hino mu gihugu, Polisi y’u Rwanda yaniyemeje gukorana na Polisi z’ibindi bihugu mu rwego rwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.
Ati: “Umutekano wonyine niwo ushobora gutuma tugira aho tugera; iterambere ntiryagerwaho nta mutekano. Umutekano urabanza hagakurikiraho imiyoborere myiza, byakomatanyirizwa hamwe igihugu kikagera ku iterambere rirambye”.
Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’igihugu, akomeza avuga ko Chief Supt. Egide Ruzigamanzi wari uyoboye iri tsinda (FPU1) yatangaje ko batageze muri Haiti ngo bacunge umutekano gusa ahubwo ngo bahatangije gahunda y’umuganda rusange.
Ati: “Abaturage ba Haiti babyakiriye neza cyane, ndetse kugeza ubu buri kwezi bakora umuganda nk’uko natwe tubigenza”.
Ruzigamanza kandi avuga ko ubwo bari mu Haiti bahungukiye byinshi cyane kuko babonye imikore ya Polisi 53 z’ibindi bihugu byari bihari. Iri nararibonye bahungukiye ngo rizabafasha kurushaho gukora neza akazi bashinzwe mu gihugu cyabo.
Muri aba bapolisi bagarutse mu Rwanda, abagera kuri 60 bahawe ishimwe ry’uko bitwaye neza mu bikorwa bitanduakanye bari bashinzwe. PC Clementine Mukamana na Vital Mutangana, bo bashimiwe ko bitwaye neza cyane kurusha abandi bose
FPU1 yasimbuwe na FPU2, nayo igizwe n’abapolisi 160 bagiye kuwa mbere w’icyumweru gishize, bayobowe na Chief Superintendent Toussaint Muzezayo.
Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 416 bari mu butumwa bw’akazi muri Liberia, Cote d’Ivoire, Sudani ndetse no muri Haiti.



{{Foto: RNP Media Center}}