Post
Abanyeshuri bigaga muri Libiya bagiye gusubirayo
{Abanyeshuri b’abanyarwanda 19 bari barakuwe muri Libiya bitewe n’intambara yo kurwanya ubutegetsi bwa Kaddafi yari iriyo, ubu bamaze guhamagarwa n’ishuri ryabo, kugira ngo bakomeza amasomo.}
Nk’uko babitangarije New Times dukesha iyi nkuru, aba banyeshuri barashimira guverinoma y’u Rwanda yabakuye muri Libya aho bari bafite umutekano muke kubera imidugararo, ubu bakaba bayisaba no kubafasha gusubira ku mashuri yabo.
Said Abdul Gahakwa wiga mu mwaka wa kabiri mu bukungu, yagize ati:”Mu kwezi gushize, ishuri ryacu ryatubwiye ko bitewe n’imyitwarire yacu myiza ku ishuri, turi itsinda rya mbere rihamagawe. Twishimiye cyane ingufu guverinoma yacu yashyize mu kurinda umutekano wacu mu bihe by’imyivumbagatanyo.”
Yongeyeho ko bagenzi babo bigana bababwiye ko ubu umutekano ari wose muri icyo gihugu.
Aba banyeshuri uko ari 19 bose bigaga muri Kaminuza ya Tripoli Islamic University, ku nkunga y’umuryango Mpuzamahanga w’Abayisilamu witwa World Islamic Call Society.
Hadija Nyirasafari wiga ibijyanye n’iyobokamana, nawe yunze mu rya bagenzi be avuga ko bakeneye ubufasha bwa guverinoma mu gusubira ku mashuri. Gusa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yo yavuze ko itazariha ingendo zabo zo gusubirayo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga, Mary Baine yagize ati:”ntago bagiye muri Libiya kuri buruse ya guverinoma.Twabagaruye mu Rwanda nk’abaturage bari mu kaga, ariko ntitwakwishyura amafaranga yo kubasubizayo.”
Ku itariki 2 Werurwe 2011, ku Kibuga cy’ Indege Mpuzamahanga cya Kigali, nibwo Abanyarwanda 23 babaga muri Libiya bakiriwe n’imiryango yabo ndetse n’abayobozi mu nzego za leta.
{{Hejuru ku ifoto: Ubwo aba banyeshuri bagarukaga mu Rwanda}}