Post
Abanyeshuri biga ubuganga mu bikorwa byo kurwanya igituntu
{Abanyeshuli bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyeshuli biga ubuganga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Medical Students’Association of Rwanda-MEDSAR) binyujijwe mu mushinga waryo Rwanda Health Education Project (RHEP) bakoze urugendo mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’igituntu.}
Uru rugendo rwabereye i Kabuga kuri uyu wa gatandatu taliki 24 Werurwe 2012, rufite insangamatsiko igira iti:“Tugire ubuzima buzira igituntu”.
Abanyeshuli 50 nibo bari bahagarariye abandi muri uru rugendo, aho batanze ubutumwa butandukanye hifashijwe ibyapa ndetse n’indanguraramajwi, hamwe no kwegera abaturage aho buri munyeshuli yihereranaga itsinda ry’abaturage akabaganiriza ku ndwara y’igituntu.
Mu byo bigishije abaturage harimo: gusobanura igituntu icyo ari cyo, uko igituntu cyandura,ibimenyetso bishobora kuranga umuntu warwaye igituntu, abantu bakunda kwibasirwa n’igituntu, kubakangurira kuba bakwihutira kujya kwa muganga igihe bagaragaje bimwe mu bimenyetso bikiranga nko,gukorora birenze ibyumweru bibiri guta ibiro,kubira ibyuya cyane cyane mu ijoro,kugira isesemi,gucika intege, n’ibindi.
Herbert Mushumba, Umuhuzabikorwa w’Umushinga Rwanda Health Education Project (RHEP) akaba n’umunyeshuli wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’ubuganga
Yagize ati: “Igituntu n’indwara ivurwa igakira iyo ivuwe neza. Ariko ishobora no guhitana umuntu mu gihe ativuje nk’uko bikwiriye ndetse ni indwara ishobora kwirindwa, cyane cyane twirinze imico imwe imwe nko gusangirira ku muheha ,guciragura aho tubonye,bityo tukaba twagira ubuzima buzira igituntu”.
Iki gikorwa ni gahunda isanzwe ikorwa n’iri shyirahamwe rya MEDSAR ibinyujije muri uyu mushinga wa RHEP.
Iri shyirahamwe rifiye n’ibindi bikorwa by’ubuzima nko kwigisha kuboneza urubyaro ku bigo nderabuzima cyane cyane mu karere ka Huye ndetse n’umujyi wa Kigali, birimo kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu mashuli yisumbuye n’ibindi.
Izi gahunda zikorwa ku nkunga y’umubano MEDSAR ifitanye n’ishyirahamwe ry’abanyeshuli biga ubuganga muri Danemark (IMCC), Ministeri y’ubuzima, Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ndetse n’ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB)

