Post
“Abanyeshuri bakwiye gusura inzibutso za Jenoside”
{Nizeyimana Eduard, Umuyobozi w’ikigo cya Groupe Scolaire Kagugu Catholique, yatangarije IGIHE; ko asanga amashuri yo mu Rwanda, akwiye kujya asura inzibutso ziri hirya no hino za jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda.}
Ibi yabitangaje ubwo yari kumwe n’abanyeshuri ashinzwe kuyobora bamaze gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Nizeyimana avuga ko icyatumye basura urwibutso rwa Gisozi ari ukugirango abanyeshuri birebere uko Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda yakozwe ndetse birebera mu byukuri ibyo bari basanzwe biga mu isomo ry’amateka, aho bigamo na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ati:” Iki gitekerezo cyaturutse ku banyeshuri ubwabo.”
Yavuze ko ubwo bamwe muri bagenzi babo bamaraga gusura uru rwibutso ku italiki ya 12 Werurwe 2012, bifuje ko na bagenzi babo batari baragiyeyo bakora icyo gikorwa kugirango babashe kwirebera ibiri mu rwibutso rwa Gisozi.
Yakomeje avuga ko abakoze iyi Jenoside birengagije isano bari bafitanye na bagenzi babo ndetse n’iyo bari bafitanye n’Imana.
Nizeyimana yavuze ko abarimu nabo bafite gahunda yo kuzasura uru rwibutso rwa jenoside.
Migabo Willy ni umunyeshuri mu mwaka wa mbere mu ishuri rya Groupe Scolaire Kagugu Catholique, avuga ko gusura urwibutso byamwongereye ubundi bumenyi kuko yabyumvaga kuri Radio gusa no kumva abandi babivuga atarabyibonera n’amaso ye, ariko ngo yabashije kumenya n’izindi Jenoside zakozwe ku isi nk’iyakorewe Abayahudi.



{{Foto: Nkurunziza }}