Post
Abantu 25 bahitanywe n’inkagu mu Bushinwa
Ni imibare yatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua, kuri iki Cyumweru.
Uyu mubare w’abapfuye wiyongereye ugereranyije n’amakuru ya mbere yari yatangajwe, yavugaga ko abantu 10 bari bamaze guhitanwa n’imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Weiyuan, mu Mujyi wa Dingxi mu Ntara ya Gansu, ku wa 26 Nyakanga.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gukumira no gutanga ubutabazi mu bihe by’ibiza yasabye inzego z’ubuyobozi bw’Intara ya Gansu gukora iperereza no gusuzuma uko iki kibazo cyagenze.
Abayobozi ba Gansu baburiye abaturage ko hashobora gukomeza kuba imyuzure n’inkangu mu bice bitandukanye, birimo na Dingxi, mu gihe igihe cy’imvura nyinshi gikomeje.
Ku Cyumweru, Umujyi wa Beijing n’Intara ya Inner Mongolia na byo byatanze ubutumwa buburira abaturage ku bijyanye n’ikirere, nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe kiburiye abaturage ku mvura nyinshi, umuyaga ukomeye n’inkuba bishobora kugaragara mu bice byinshi by’igihugu kuva mu majyepfo ashyira uburengerazuba kugera mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.
Imvura idasanzwe ikomeje kugwa mu bice byinshi bya Sichuan, aho televiziyo y’igihugu CCTV yatangaje ko abantu 64.609 bamaze kwimurwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zayo.
Kuva igihe cy’imvura idasanzwe cyatangita abantu barenga 881.000 bamaze kwimurwa mu bice bitandukanye bya Sichuan.
