Post
Abakozi mu Burundi bahagaritse akazi
{Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Werurwe, amasendika y’abakozi mu Burundi yahamagariye abakozi bose guhagarika akazi. Ibi bikaba ari uburyo bwo kwamagana izamuka ry’ibiciro ku masoko.}
Amakuru aturuka muri icyo gihugu avuga ko ibiciro by’amazi n’amashanyarazi ndetse n’ibindi bicuruzwa bikenerwa cyane mu mibereho ya buri munsi n’Abarundi, byagiye bizamuka inshuro ebyiri cyangwa eshatu, bituma ubuzima burushaho guhenda kurushaho.
Tharcisse Segahungu ukuriye ihuriro ry’amasendika 35 aho mu Burundi atangaza ko abaturage bakwa imisoro mu gihe abategetsi bo hejuru kugeza ubu badasora kandi bahembwa amafaranga menshi.
Segahungu akomeza avuga ko Leta itagize icyo ikora ngo igabanye ibiciro by’amazi n’amashanyarazi kandi ngo n’abategetsi batange imisoro nk’uko abandi baturage babikora, ubuzima buza kumera nabi.
Tharcisse Gahungu avuga ko guhagarika akazi kw’abakozi ari ukugira ngo bagaragarize Leta ko batishimiye na gato izamuka rya hato na hato ry’ibiciro ku isoko.
Bavuga rero ko mu gihe Leta itarimo gukora ibishoboka byose kugira ngo imisoro y’abategetsi bo hejuru itangire kwinjira mu kigega cya Leta, imyigaragambyo yo guhagarika akazi kuri uyu wa kabiri igomba kuba, keretse Leta yisubiyeyo ikagira icyo ikora.