Post
Abahanzi bifuza gufashwa kurinda ibihangano byabo
{Muhire Patrick, umuhanzi w’umunyarwanda mu bijyanye n’imideri ndetse n’ubugeni avuga ko batewe inkeke no kuba bahimba ibihangano byabo bwacya basanga abandi byabyiganye kandi batabibahereye uburenganzira.}
Muhire amaze hafi imyaka ine yambika abari n’abategarugori aho yahimbye imideri myinshi iakaba asaba ko ubuhanzi bakora bwarindwa.
Ubwo twamusuraga aho akorera i Gikondo, twaganiye atubwira ko ariwe wafashe iya mbere mu kwambika abanyarwandakazi umwambaro we yita “Inkanda” hanze aha bita ‘’ibimiss’’ aho yawujyanishaga n’ibirere n’ibindi bintu bitandukanye ukabona umwari anogeye ijisho.
Ntiyagarukiye aho yazanye n’impinduka ku mwambaro gakondo w’abanyarwanda uzwi ku izina ry’umushanana, ku buryo abari batangiye kujya bakenyera mu mushanana uvuguruye.
Yatubwiye ko akora imyambaro itandukanye irimo iyo yita creative wear, Party wear, casual wear n’iyini itandukanye. Nk’uko twabibonye mu nzu Inkanda ikoreramo, sibyo gusa by’imwambara Muhire akora kuko uyu muhanzi akora n’ibishushanyo bw’ubugeni.
Muhire yagize ati: “Abahanzi bakeneye gushyigikirwa ndetse no gufashwa mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’ibihangano byabo.”
Avuga ko ibihangano byabo byibwa cyane ku buryo bugaragara, yatubwiye ko akora umwenda nyuma y’igihe gito ugasanga abacuruzi bo mu mujyi n’ahandi bawiganye.
Yagize ati: “Biteye isoni kudashobora kwicara ngo wihangire igihangano giturutse mu mutwe wawe n’ibitekerezo byawe ubwawe, ahubwo ugahora uteze kwiba no kwigana ibyo bagenzi bawe bahimbye biyushye akuya.”
Muri 2012 ateganya gukora ibintu byinshi ubu akaba ari gukora gahunda y’uko bizakurikirana hanyuma bigatangira. Ku bindi azwiho hariho kwambika ba Nyampinga, kwambika abageni no gutaka ahantu habera ibirori amakwe hamwe n’indi mihango itandukanye.


