Post
Abagize Rotary International bateye ibiti 500 ku rwibutso rwa Gisozi
{Abanyamuryango ba Rotary International mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu bateye ibiti 500 ku buso bungana na hegitari ebyiri, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi.}
Kavaruganda Julien ni Perezida wa Rotary International Mont Jari, yavuze ko icyatumye bahitamo gutera ibiti ahubatse urwibutso ari ukugirango bakomeze guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukomeza kwita ku bidukikije batera ibiti kuko biri mu nshingano zabo.
Avuga ko iki gikorwa bakoze gisanzwe kiri mu rwego rwo kwifatanya n’abana b’impfubyi zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kungurana ibitekerezo no kubafasha kwifasha. Ikindi n’uko basanzwe bagira ibikorwa bitandukanye nka Rotary International cyo gutera ibiti hirya no hino mu gihugu no gutanga ibikoresho bimwe na bimwe nk’intebe, ibitabo mu mashuri atandukanye yo mu gihugu n’ibindi.
Kavaruganda yagize ati:” Gutera ibiti ni ibintu biturimo kandi ni inshingano zacu no guteza imbere igihugu.”
Murekatete Patricie ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe na Rotary International bakishimiye cyane kuko babafashije mu kwita ku bidukikije batera ibiti. Yagize ati:”Bakimara kutugezaho igitekerezo cyo gutera ibiti ku rwibutso rwa Gisozi twabyakiriye neza cyane.”
Yavuze ko Umurenge wa Gisozi uzakomeza gukorana neza n’abanyamuryango ba Rotary International no mu bindi bikorwa bakwifuza gukora biteza imbere igihugu.
Nk’uko twabitangarijwe na visi Perezida wa Rotary International Mont Jari Mugunga Albertm, ngo bafite ibikorwa byinshi byo guteza imbere igihugu birimo kutanga intebe zo mu mashuri no gutanga inkoranya (dictionnaires) ziri mu Gifaransa n’Icyongereza mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu.
Yatangarije IGIHE ko umwaka utaha wa 2013 mu kwezi kwa Gatandatu, uzaba ayobora Rotary International ku rwego rwa Afurika azaba ari Umunyarwanda Runuya Jean, akazaba ayiyobora mu bihugu 10 byo muri Afurika, mu gihe uwayiyoboraga yari Umunyekongo n’icyicaro cyayo kikaba cyabaga i Kinshasa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Uyu muryango wabaga muri District 9150 mu bihugu bitandukanye. Bakora ibikorwa birimo guteza imbere uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.




{{Foto}}: Nkurunziza Faustin