Post
Abaganga ntibashoboye gukiza abana bavutse bafatanye
{Abaganga bo mu bitaro bya Mulago, mu gihugu cya Uganda bananiwe kurengera ubuzima bw’abana bavutse ari impanga zifatanye ibihimba.}
Amakuru dukesha The New Vision yo muri Uganda, aravuga ko izi mpanga zavutse zifatanye ibihimba zashizemo umwuka nyuma y’aho abaganga bagerazaga kuzitaho ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Dan Kimosho, umuvugizi w’ibi bitaro, yari yatangaje ko ubuzima bw’izi mpanga bwifashe neza ndetse ngo hari icyizere cy’uko bazakomeza kubaho bitaweho neza dore ko ngo bonkaga neza ndetse nta kibazo bafite.
Uyu muganga yavugaga ko hari icyizere cyo kuzazitandukanya neza zujuje amezi icyenda kuko zavutse zidashyitse zifatanye igice cy’igihimba cy’ahagana ku mukondo.
Ababyeyi b’izi mpanga z’abakobwa ni Agnes Anyait w’imyaka 19 n’umugabo we Augustine Ojangole w’imyaka 23, bibarukiye izi mpanga mu bitaro bya Kumi mu karere ka Ngora mbere y’uko zoherezwa ku bitaro bya Mulago.
Mu mezi ane ashize, izi ni impanga za kabiri zoherejwe muri ibi bitaro bya Mulago zifite ibibazo byo kuvuka zifatanye nyuma y’izindi z’abahungu zavutse zifatanye ibihimba zikaza gufashwa gutandukanywa bikorewe mu gihugu cya Misiri.