Post
Abafatanyabikorwa ba RCA basobanuriwe amategeko agenga amakoperative
{Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umuryango w’amakoperave bagiranye inama n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere amakoperative (RCA), basobanurirwa amategeko agenga amakoperative n’uburyo yarushaho kubahirizwa bakiteza imbere.}
Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa RCA, Bwana MUGABO Damien, wari Uyoboye iyo nama yabitangaje iyo nama igamije guhuza abafatanyabikorwa kugira ngo basobanukirwe n’ibyo amategeko ateganya mu mikorere n’imicungire y’amakoperative. Ati ibyo bizatuma bose bagira imyumvire imwe n’imikorere myiza mu gufasha amakoperative kugera ku iterambere kandi amategeko n’amahame ayagenga yubahirizwe. Yavuze kandi ko iyi nama igamije guhanahana amakuru kugirango uburyo abafatanyabikorwa bakorana n’amakoperative bube bumwe kandi buri rwego rwumve inshingano zarwo aho kugongana no gukora inshingano zitaro izarwo nk’uko bijya bibaho.
Abari bitabiriye iyo nama, bagize umwanya wo gusobanurirwa Itegeko ry’Amakoperative nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, babwirwa n’impinduka zabayeho. Bagejejweho ibyagezweho n’umuryango w’amakoperative kugeza ubungubu, aho ubu igihugu cyacu gifite amakoperative agera kuri 4.200 yiyandikishije, afite ubuzimagatozi n’andi agera kuri 500 yahawe ubuzimagatozi kera ariko ataraza kongera kwiyandikisha akaba akangurirwa kuza kwiyandikisha hakurikijwe Itegeko rishya nibura bitarenze ukwezi kwa Mata cyangwa akiyemeza kureka kwiyitirira kuba koperative kandi nta buzimagatozi bwemewe afite.
Abitabiriye iyo nama bagaragarijwe ibibazo bikunze kubaho muri iyo mikoranire y’abafatanyabikorwa n’amakoperative itubahirije amategeko. Muri byo bibazo twavuga nko kudahuza no kuvuguruzanya mu ahugurwa atangwa n’abafatanyabikorwa banyuranye bigatera urujijo mu makoperative, kubangamira ihame ry’ubwigenge bwa koperative no kuyobora koperative aho kuyigira inama, kutubahiriza amahame y’amakoperative muri rusange, gufasha amakoperative bazihenze cyane cyane mu kuzihuza n’isoko n’abaterankunga cyangwa mu gihe cyo kuzivuganira, ubufatanye budakorera mu mucyo; nk’urugero ugasanga hari amasezerano asinywa hagati y’umufatanyabikorwa na koperative ari mu rurimi abanyamuryango ba koperative batumva.
Inkunga zitangwa n’Imiryango idaharanira inyungu nazo zagarutsweho kuko amakoperative menshi akunda gushingwa arizo ziyashishikaze agakora atitaye ku mategeko agenga koperative, kandi zigakoreshwa mu kajagari ari nabyo akenshi bitera amakimbirane. Umuyobozi Mukuru wa RCA, Bwana MUGABO Damien, yasabye abaterankunga gukurikirana imikoreshereze y’izo nkunga bidakuyeho ubwigenge bwa koperative, abagira inama yo gufasha amakoperative kugira Abacungamutungo (Managers) babifitiye ubumenyi n’ubushobozi, ibyo bikazafasha mu kwirinda ko inkunga batanga zikoreshwa nabi.
Nyuma yo kwemeranya ko ibyo bibazo bibangamira iterambere ry’amakoperative, abitabiriye inama bagize umwanya w’amatsinda bagira uruhare rwabo mu gufatira hamwe ingamba no gutanga ibitekerezo by’uburyo byakemuka. Muri izo ngamba harimo ko hazajya hakorwa inama nk’izi kabiri mu mwaka kuko abayitabiriye babonye ko ari urubuga rwiza rubahuza ruzagira akamaro kanini mu kunoza imikoranire, kuvugiramo ibibazo bahura nabyo no kubishakira umuti kandi bakagira imyumvire imwe.
Iyi nama yabaye ku butumire bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere amakoperative (RCA), Tariki ya 22 Werurwe 2011 muri Alpha Palace Hotel. Uretse inzego z’amakoperative zari zihagarariwe muri iyo nama, yari yitabiriwe n’abantu 64 bahagarariye ibigo n’imiryango kuri 32 kuri 71 yari yatumiwe ikorana n’amakoperative yo mu gihugu cyose.