Post
Ababana n’ubumuga barasaba leta kubafasha
{Muhanga: Ababana n’ubumuga bo mu Murenge wa Cyeza ho Karere ka Muhanga mu ntara y’amajepfo barasaba leta ko yatera inkunga ibikorwa byabo bigatera imbere mu rwego rwo kwivana mu bukene n’ubujiji.}
Ibi babitangaje kuri uyu wa 7 Mutarama mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu babana n’ubumuga uba buri tariki ya 3 Mutarama.
Mu kiganiro na IGIHE.com, Nyiransabimana Marie Claire w’imyaka 65 akaba yaramugaye azize imbasa yagize ati: “Ubu mpora kwa muganga ndwaye, sinkinabona akazi nakoraga ko kuboha no kudoda, ubu karananiye kandi mbona leta ari ntacyo idufasha. Ubu akenshi iyo naniwe njya mu rusengero bakamfasha.”
Ababana n’ubumuga mu Murenge wa Cyeza ari naho iki gikorwa cyabereye, bamaze kwibumbira mu makoperative agera ku munani ariko muri yo atandatu gusa niyo agaragaza imbaraga zo kwiyubaka.
Nyiransabimana yakomeje agira ati: “Ibibazo tugira ni uko dukennye kandi washyiraho n’uko ntege zo gukora kubera ubumuga tubana nabwo ugasanga ari ntacyo dushoboye. Mbona twafashwa natwe tukiga tukaba nk’abandi.”
Oreste Musengimana uyobora Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga muri Muhanga yatangaje ko muri iki cyumweru, ubukangurambaga bwakozwe ku bayobozi b’inzego zibanze bakangurirwa kugira uruhare mu kuzamura abafite ubumuga bakajya ku kigero cy’abandi.
Yongeyeho ko buri murenge muri aka karere wahawe 100.000 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bateze imbere ibikorwa by’ababana n’ubumuga.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu, Ndayisaba Emmanuel yabasabye ko bose bakwibumbira mu makoperative kugira ngo n’abaterankunga bagire aho babasanga.
Yanababwiye ko ari nta kibazo cy’uburezi kigihari avuga ko abaturage bose muri rusange bagomba kujyana abana babo mu mashuri bakiga. Muri uyu Murenge wa Cyeza habarurwa abafite ubumuga bagera kuri 358.