Dr Nsanzimana yagaragaje umumaro wo guterura ibiremereye ku bagore
PostIradukunda OlivierAugust 2, 2026
Ni amarushanwa yabereye kuri Zaria Court, ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama 2026, yitabirwa n’abakinnyi barenga 200 baturutse mu bihugu byo muri Afurika no hanze yayo.
Abahatanye bahereye ku basiganwa kwiruka ku maguru hanyuma bagaterurura ibyuma, hajyaho abaterara mu makipe, abakurura ibilo bitandukanye n’ababisunika.
Naomi Cousins, umugore uzwiho guterura ibyuma biremereye wari mu bitabiriye aya marushanwa, yavuze ko yanyuzwe n’irushanwa kandi ari byiza ko ryitabiriwe n’abagore benshi.
Ati “Byari bikomeye cyane ariko gukora imyitozo myinshi no kwiruka bitandukanye ni byo bituma byoroha. Ndashimira cyane abagore bose bagerageje kwitabira iyi mikino.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko gukora amarushanwa nk’aya no gukora siporo hari ingaruka nziza bigira ku buzima bw’umuntu.
Ati “Ni ubwa mbere nje mu irushanwa nk’iri, ariko birashimishije kubona abantu bakora siporo ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza. Guterura cyangwa gukora siporo si iby’abashaka kuba abasore gusa, ahubwo ni ukurengera imikaya yanyu.”
“Kandi ku bagore ho biba akarusho kuko mu myaka 30 umubiri wabo utangira gutakaza inyama zawo, icyo twita ‘Sarcopenia’. Ni indwara wahangana na yo uterura nka gutya. Noneho iyo bigeze ku myaka 40 birihuta cyane, umubira ukazitakaza ari nyinshi. Ikindi guterura biringaniza isukari yo mu mubiri.”
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye abategura iri rushanwa kurigeza ku bantu benshi, hanyuma rikajya ryitabirwa n’abatuye mu zindi ntara z’igihugu.
Ati “Ndashaka gushimira abakinnyi bitabiriye iri rushanwa. Kwitabira iyi mikino si uguha imibiri yanyu ubuzima bwiza gusa, ahubwo ni no gushishikariza abandi kwitabira siporo.”
“Ahubwo turifuza ko ubutaha igikorwa nk’iki cyazagera no mu ntara, ntibibe iby’abatuye mu Mujyi wa Kigali gusa. Uwo ni umukoro tubahaye, kandi tubijeje kubibafashamo.”
Umuyobozi Mukuru wa WAKA Fitness, Munyengango Ivan, yashimiye abitwaye neza barimo Pauline Ontita mu bagore na Vincent Musumba mu bagabo. Aba bombi bakomoka muri Kenya.
Abitwaye neza ku mwanya wa mbere bahawe miliyoni 2 Frw, abari ku mwanya wa kabiri bahabwa miliyoni 1,4 Frw, mu gihe abageze ku mwanya wa gatatu ari bahawe ibihumbi 800 Frw.
Amarushanwa yo WAKA The Fittest yabereye kuri Zaria CourtPauline Ontita asanzwe ari umutoza ufasha abantu kongera imbaragaIrushanwa rya WAKA The Fittest 2026 yitabiriwe n'abarenga 200Guterura ibyuma biremereye biba byiza ku bagoreHari abagiraga ubwoba babonye hari uwateruye ibiremereye cyaneNaomi yari ashyigikiweMinisitiri Dr. Sabin na Minisitiri Mukazyire bakurikiye imikino y'abakora siporoHari abakoreshaga imbaraga nyinshi mu guterura bagasoza barushye cyaneAbafana bitabiriye imikino baranyuzweNaomi ari yagaragaje ko kwiruka bifasha umubiri kumera nezaGukora siporo bihuza abantu mu buryo butandukanyeImibiri y'abakora siporo zo guterura ibyuma iba yarakamutseAya marushanwa ya WAKA The Fittest asanzwe aba buri mwakaWari umunsi mwiza ku bashyigikiye inshuti zabo mu marushanwaNiyonkuru Zephanie wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, ari mu bahatanye muri aya marushanwaAbahatanye bahisemo ibyiciro bashaka guhatanamo bigendanye n'uko imbaraga zabo zinganaWAKA The Fittest 2026 yari umwihariko ku bitabiriyeNaomi Cousins yari ananiwe cyane nyuma yo kwiruka akanateruraIbyishimo byari byose ku bakurikiye imikinoMinisitiri Mukazayire, Minisitiri Dr. Sabin, Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), Yvan Magwene, n’Umuyobozi Mukuru wa WAKA Fitness, Munyengango Ivan bakurikiraniye hamwe imikinoMinisitiri Mukazayire na Minisitiri Dr. Sabin bagiriye inama Abanyarwanda yo gukora siporoGuterura ibyuma ni byiza ku bagore cyane cyane abari hejuru y'imyaka 30Uyu ari kugerageza guterura ibiro 70Minisitiri Mukazayire yavuze ko byaba byiza iyi mukino igejejwe no zindi ntara z'igihuguUbuyobozi bw'igihugu bushyigikiye imikino ya WAKA The FittestMinisitiri Dr. Sabin yerekanye uko guterura birinda indwara ya ‘Sarcopenia’Naomi Cousins ari guterura mu marushanwa nk'uko asanzwe abikoraUmuyobozi Mukuru wa WAKA Fitness, Munyengango Ivan, akurikiye uko igikorwa yateguye kiri kugendaUmuyobozi Mukuru wa WAKA Fitness, Munyengango Ivan, ari kuyobora abantu uko bitwara mu irushanwaHari abahataniye mu gukurura ibiro byinshiPauline Ontita yabaye uwa mbere mu bagoreAbanya-Kenya bihariye ibihembo bya WAKA The FittnessIrushanwa ryasize abitwaye neza bahembwe arenga miliyoni 16 FrwAba ni bamwe mu bagize uruhare mu gutegura irushanwaJoan Colombin na Gisele Mugwaneza bari mu Banyarwanda bitwaye neza mu irushanwa