Post
Bwa mbere muri Algeria hatowe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko w’umugore
Boufedeche usanzwe ari umuganga ahagarariye Umurwa Mukuru wa Algeria, Alger mu nteko. Ni umwe mu bagize ishyaka rya National Liberation Front (FLN), ryagize uruhare rukomeye mu guharanira ubwigenge bwa Algeria.
FLN ni yo yatsindiye imyanya myinshi mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko yabaye muri uku kwezi, aho yegukanye imyanya 91 kuri 407 igize Inteko.
Boufedeche ni umwe mu bagize komite nkuru y’ishyaka rye, kandi yari asanzwe akora mu nzego z’ibanze mbere yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Agiye kuyobora Inteko Ishinga Amategeko irimo umubare muto cyane w’abagore, kuko bafite imyanya 25 gusa, bangana na 6% by’imyanya yose igize iyo nteko.
Inteko Ishinga Amategeko iheruka yari irimo abagore 38, mu gihe iyayibanjirije yari ifite abagore 118 nyuma y’amatora yo mu 2017 yabaye hakurikijwe gahunda yo gushyiraho umubare ntarengwa w’imyanya igenerwa abagore.
