Post
Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda miliyari 12,8 Frw mu minsi itanu
Muri iyo minsi itanu, igihugu cyohereje hanze toni 8.826 z’ibicuruzwa bitandukanye, birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibikomoka ku matungo n’ibindi bicuruzwa by’ubuhinzi.
U Rwanda rwohereje toni 426 z’ikawa zinjije miliyoni 2.3$. Icyayi na cyo cyakomeje kuba kimwe mu bihingwa by’ingenzi byinjiriza u Rwanda amadovize menshi. Toni 575 z’icyayi zoherejwe mu mahanga zinjiza miliyoni 1.6$.
Imboga zoherejwe mu mahanga zingana na toni 655, zinjiza 565.009$. Zoherejwe cyane mu Bwongereza, u Buholandi, u Budage, u Bufaransa no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Toni k263 z’ibikomoka ku matungo byinjirije u Rwanda 507.661$. Byoherejwe mu bihu bya Afurika.
Toni 318 z’imbuto zoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no mu bihugu bya Afurika zinjirije u Rwanda 250,143$.
U Rwanda kandi rwohereje mu mahanga toni eshanu z’indabyo zinjiza 30.687$. Zoherejwe muri Nigeria, mu Buholandi no mu Bwongereza.
Imibare igaragaza ko ibicuruzwa byashyizwe mu cyiciro cy’ibindi bicuruzwa bitandukanye ari byo byinjije amafaranga menshi. Toni 6.584 zabyo zagurishijwe miliyoni 3.4$.
Ibyo bicuruzwa byoherejwe cyane mu Buholandi, Bangladesh no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Iyi mibare igaragaza uruhare rukomeye rw’ubuhinzi mu kwinjiriza u Rwanda amadovize. Inerekana kandi ko kongera umusaruro gusa bidahagije, ahubwo kuwongerera agaciro no gushaka amasoko yishyura neza ari byo bishobora gutuma abahinzi n’igihugu barushaho kunguka.
