Post
Dr. Rwamucyo, Kanziga n’abandi bagikurikiranwa: Gauthier wabajyanye mu butabera twaganiriye
Uyu Mushinjacyaha, Aude Duret, yagaragaje ko iyo Alain Gauthier na Dafroza Gauthier bashinze CPCR badakora uyu murimo biyemeje bashikamye, ntibajye gushakisha ibimenyetso n’ubuhamya aho ibyaha byakorewe, abenshi bakoze Jenoside batari kugezwa mu nkiko.
Kuva CPCR yashingwa mu 2001, yareze benshi barimo Dr. Sosthène Munyemana, Laurent Bucyibaruta, Pascal Simbikangwa, Octavien Ngenzi, Tito Barahira, Claude Muhayimana, Philippe Hategekimana, Fabien Neretse na Dr. Eugène Rwamucyo. Abenshi bahamijwe ibyaha bitandukanye, baranakatirwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Alain Gauthier yatangaje ko yishimiye umwanzuro w’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ushimangira igifungo cy’imyaka 27 yari yarakatiwe tariki ya 30 Ukwakira 2024, agaragaza ko yifatanyije n’abaregera indishyi bahagarariwe na CPCR barimo abarenga 500 b’i Ndora n’abandi b’i Kigali, mu Mujyi wa Butare na Gishamvu.
Alain Gauthier yagaragaje ko Dr. Rwamucyo n’abanyamategeko be bagaragaje ko arengana, ko yabaye igitambo cy’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wanaguwe, banavuga ko CPCR ari intwaro y’ubutegetsi bw’u Rwanda. Kuri we, ibyo byari bigamije kuyobya uburari kugira ngo abacamanza batita ku bigize ibyaha yaregwaga.
Yagize ati “Ariko Rwamucyo ni we wari mu rubanza. Yagombaga gusubiza uruhare rwe mu gushyingura imibiri mu mva mirongo zacukuwe i Butare no mu nkengero. Hari n’imbwirwaruhame yavuze ku wa 14 Gicurasi 1994 mu ruzinduko rwa Jean Kambanda. Amagambo ye nta rujijo rwarimo. Ariko Rwamucyo n’abanyamategeko ye bagerageje kugaragaza ko ari umwere; ibintu bitagira ishingiro nshingiye ku kuntu ibimenyetso byivugira.”
Mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira uwa 18 Nyakanga, urukiko rwagize Rwamucyo umwere ku gukora ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumuhamya ubufatanyacyaha muri ibi byaha.
Alain Gauthier yagaragaje ko ibyo nta kinini bihindura ku ruhare rwa Dr. Rwamucyo muri Jenoside, kuko ku wakoze icyaha n’umufatanyacyaha bahanishwa igifungo kimwe. Ati “Ukuri k’ubutabera kwarasohoye. Umurimo w’ingenzi warakozwe kandi twakiriye uyu mwanzuro.”
Yasobanuye ko nubwo Rwamucyo yabwiye urukiko ko yayoboye ibikorwa byo gushyingura imibiri y’Abatutsi ku mpamvu z’isuku, icyo ari ikinyoma kuko abatangabuhamya bagaragaje ko nta cyorezo cyari i Butare mu gihe cya Jenoside ku buryo abantu bari kwandura.
Dr. Rwamucyo n’abanyamategeko be banenze kenshi Inkiko Gacaca, bagaragaza ko nta butabera buboneye zatangaga. Bagerageje gutesha agaciro inyandiko y’umwanzuro Urukiko Gacaca rwamufatiye, basobanurira urukiko ko igaragara nk’aho ari impimbano.
Alain Gauthier yagaragaje ko abanyamategeko barindwi bunganiye Dr. Rwamucyo bashobora kuba ntacyo bazi ku Nkiko Gacaca cyangwa se bakaba barahisemo kwigira nk’aho batazi uruhare rukomeye zagize mu guha ubutabera abarokotse Jenoside.
Ati “Abanyamategeko barindwi ba Rwamucyo ntacyo bazi cyangwa se bahisemo kutamenya uruhare rutagereranywa rwa Gacaca…Ariko hejuru ya byose, byagaragaye ko ntacyo bazi ku Rwanda n’umuco warwo. Nubwo ubutabera bw’u Bufaransa bwemera intege nke z’Inkiko Gacaca, burazubaha.”

{{Agathe Kanziga n’abandi bakurikiranywe mu Bufaransa}}
Ubutabera bw’u Bufaransa bwakurikiranye Abanyarwanda bari mu byiciro bitandukanye barimo abanyapolitiki, abahanga n’abo mu nzego z’umutekano, bubahamya uruhare bagize muri Jenoside, buranabakatira.
Alain Gauthier yagaragaje ko bitumvikana ukuntu abantu bize barimo abaganga barahiriye gukiza ubuzima bw’abaturage bahinduka ababambura ubuzima. Yasobanuye ko aba bantu bakomeye ari bo bajyanye abaturage bo hasi mu bwicanyi.
Yasobanuye ko hari abandi bahanga bategereje kuburanishwa n’ubutabera bw’u Bufaransa barimo Dr. Charles Twagira ukomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye na Dr. Alphonse Karemera w’i Butare.
Alain Gauthier yavuze ko mu mpungenge afite harimo ko abacamanza bagenza ibyaha byo mu Bufaransa bashobora guhagarika iperereza ku bandi Banyarwanda bari gukurikiranwa nk’uko byari byaragenze kuri Agathe Kanziga wari umugore wa Juvénal Habyarimana.
Uko ubutabera bw’u Bufaransa butinda gukurikirana bamwe mu Banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside, hari impungenge ko mu gihe kizaza bizajya bigorana gukusanya ubuhamya kubera ko abazi aya mateka bari kugera mu zabukuru.
Alain Gauthier yagize ati “Kuri dosiye zo mu gihe kizaza, biragaragara ko gukusanya ubuhamya bizarushaho kugorana kubera impamvu uvuze. CPCR kimwe n’abacamanza duhura n’icyo kibazo. Tugomba guhangana na cyo. Ariko ni ngombwa kumenya ko iperereza rigenda rigorana.”
Yavuze ko uko gukusanya ubuhamya no gukora iperereza bigorana, ari ko n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bacika ubutabera. Ati “Uku ni ukuri kubabaje.”
Muri Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Kanziga ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ryari ryarahagaritswe mu mwaka ushize rikomeza, nyuma yo gusuzuma ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha.
Alain Gauthier wareze Kanziga mu 2007 abinyujije muri CPCR, yagaragaje ko kuba Urukiko rw’Ubujurire rwarafashe uyu mwanzuro bidasobanuye ko bidasubirwaho, umugore wa Habyarimana azaburanishwa, kuko dosiye ye imaze igihe kirekire cyane itabonerwa igisubizo.
Yagize ati “Ariko ntibisobanuye ko bidasubirwaho uyu mwanzuro uzatuma haba urubanza. Twategereje igihe kirekire cyane. Ikirego twagitanze mu 2007. Rero hari icyizere gike cyane. Ni cyo kimwe na [Laurent] Serubuga.”
Alain Gauthier yatangaje ko CPCR izakomeza gukora umurimo wo guharanira ubutabera kandi ko nta gihembo itegereje. Yasabye Abanyarwanda gufatira urugero kuri uyu muryango, bakarushaho kubaka ubumwe.
