Post
Medvedev wayoboye u Burusiya asanga Amerika nta mpamvu yari ifite yo gutera Iran
Medvedev yabitangaje ubwo yari ari mu rugendo agaruka mu Burusiya avuye muri Iran, aho yari yitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Ayatollah Ali Khamenei, wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’Abarusiya, Medvedev yavuze ko nta mpamvu ikomeye Amerika yari ifite yo kugaba igitero kuri Iran, kuko “Iran itigeze ibangamira Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Yagaragaje ko icyo gihe Iran yari mu biganiro na Washington, bityo igitero cyafashwe nk’icyerekana ko amategeko mpuzamahanga ari kugenda asenyuka.
Medvedev yanenze iyicwa ry’abayobozi ba Iran hamwe n’abasivili benshi, barimo n’abana b’abanyeshuri, avuga ko bidaha isura nziza abafashe icyo cyemezo.
Yongeyeho ko Iran yanyuze mu bihe bikomeye ariko ikabinyuranamo “icyubahiro,” anavuga ko nubwo Tehran yangiritse mu bice bimwe na bimwe, ubuzima bwagarutse mu murwa mukuru.
Medvedev yavuze kandi ko mu gihe cy’intambara, Iran yamenye ko ifite igikoresho gikomeye cyo kwirwanaho gihwanye n’intwaro za kirimbuzi, ari cyo umuhora wa Hormuz.
Yavuze ko gufunga iyo nzira byatumye ibiciro bya peteroli byiyongera cyane, bikagera no ku madolari 120 ku kagunguru kamwe.
Uyu munyapolitiki kandi yanenze ibihano byafatiwe u Burusiya na Iran, abyita “ibihano bidafite ishingiro kandi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.”
