Post
Chris Brown yatsinzwe urubanza yaregwagamo n’umukozi wo mu rugo
Ku wa 30 Kamena 2026, urukiko rwa California rwategetse ko uyu mukozi azahabwa indishyi y’akababaro bitewe n’uko mu Ukuboza 2020 yasagariwe n’imbwa ishinzwe umutekano mu rugo rwa Chris Browm ruri i Tarzana, mu Mujyi wa Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Chris Brown na kompanyi ye yitwa ‘Black Pyramid LLC’ azishyura miliyoni 12.9$. Azaziha umukozi wamukoreraga mu rugo witwa Maria Avila nk’uko umunyamategeko witwa Michael C Murphy Jr. abivuga. Uyu munyamategeko yunganira umuvandimwe wa Maria Avila, witwa Patricia Avila, wari uri gukorana n’uyu mukozi wo mu rugo ubwo iyi mbwa yamusagariraga.
Patricia Avila we azahabwa indishyi ya $885.000 kubwo kwangirika kw’amarangamutima ye ubwo yabonaga iyo mbwa yibasira uyu mukozi mugenzi we bakoranaga.
Oscar Olivo, umugabo w’uyu mukozi witwa Maria Avila, avuga ko ibikomere umugore we yatewe n’iyo mbwa byagize ingaruka mbi zo kwangirika k’umubano wabo nk’umugabo n’umugore. Nawe yagenewe amafaranga angana na 50.000$ y’indishyi.
Maria Avila yasobanuye ko bigoye gukira agasubira uko yari ameze. Yavuze ko abaganga bamubaze bakamukuramo inyama zo mu nda bakazipfukisha ukuboko kwari kwariweho n’iyo mbwa bikomeye. Yanavuze ko ibyo byatumye atakibasha guhina umugongo.
Uyu mugore w’abana batatu yanongeyeho ko ubwonko bwe bwangiritse akanahakura uburibwe budakira ku ruhande rw’ibumoso rwe ku buryo atakibasha kururyamira cyangwa ngo agire uturimo tw’amaboko akora kandi akaba asigaye atinya imbwa zose bikomeye nyamara abo yakoreraga akazi ko mu rugo bose batunze imbwa.
Chris Brown w’imyaka 37 y’amavuko, yabwiye abacamanza ko yumvise imbwa imoka hanze ahita asohoka yihuta asanga uyu mugore yamaze kwitura hasi atananyeganyega. Yongeyeho ko yahise afunga iyi mbwa agahita afatanya n’ushinzwe umutekano aho kwita kuri uyu mugore.
N’ubwo ashinjwa agasuzuguro no guhunga bimaze kuba, yavuze ko yanze guhamagara urwego rw’ubutabazi yanga ko ayo makuru yahita agezwa mu itangazamakuru yongeraho ko atigeze ahunga ahubwo ko yari ari hanze bisanzwe.
