Post
Abasenateri ba Amerika bakamejeje kubera Gen Muhoozi
Ubu busabe bwatanzwe na Perezida w’iyi komisiyo, Senateri Jim Risch, ku wa 29 Kamena 2026, ashinja Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kubuza abantu ubwisanzure.
Senateri Risch yagaragaje ko igisirikare cya Uganda atari umufatanyabikorwa ukwiye, ashingiye ku cyemezo Gen Muhoozi yafashe cyo gufunga ibinyamakuru byigenga bikomeye birimo NTV na Daily Monitor.
Yagize ati “Amerika ikwiye kuvugurura ubufatanye mu by’umutekano ifitanye na Uganda. Ibitero bya Gen Muhoozi Kainerugaba ku bwisanzure bwo kuvuga birimo gufunga ibinyamakuru bikomeye mu mpera z’icyumweru, bituma we na UPDF bitaba umufatanyabikorwa ukwiye.”
Uyu musenateri yatangaje ko Amerika ikwiye gukorana gusa n’abaharanira umutekano w’akarere, aho kuwuhungabanya, gusa ntiyagaragaje uko igisirikare cya Uganda biwuhungabanya.
Gen Muhoozi yatangaje ko atemera ubwisanzure bw’itangazamakuru, amenyesha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko ibinyamakuru byose byo muri Uganda bizajya bikora uko abishaka.
Ibinyamakuru byahagaritswe byatangaje ko bitazi impamvu byahagaritswe, ariko nka Daily Monitor by’umwihariko, akenshi Gen Muhoozi na Perezida Yoweri Museveni bagiye bayishinja kubibasira no kubogama.
Mu gihe impaka zari zikomeje kuba nyinshi, tariki ya 28 Kamena umunyamakuru usanzwe ari inshuti ikomeye ya Gen Muhoozi, Andrew Mwenda, yatangaje ko hari kuba ibiganiro bigamije gufungura ibi bitangazamakuru vuba.
Gen Muhoozi yunzemo ko ibiganiro biri kugirwamo uruhare n’abafatanyabikorwa b’i Burayi barimo abo mu Bwongereza, ariko ko Perezida Museveni ari we uzafata icyemezo cya nyuma ku ifungurwa ryabyo.

