Post
Uganda: Gen (Rtd) Saleh yinjiye mu kibazo cya Besigye na Lukwago
Dr. Besigye na Lukwago bamaze iminsi bavugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhunguwe wa Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, avuga ko bafunzwe mu buryo bugamije kubaha isomo.
Uyu munyapolitiki wabaye umusirikare n’umuganga wihariye w’Umukuru w’Igihugu yafatiwe muri Kenya mu 2024 ubwo yakekwagaho gutegura umugambi wo gukura Museveni ku butegetsi, ahita yoherezwa muri Uganda.
Me Lukwago wabaye Meya wa Kampala igihe kinini we yafunzwe n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe tariki ya 15 Kamena 2026, azira ko yasabaga ko Gen Muhoozi abazwa uburyo umukiliya we afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku wa 28 Kamena, Gen (Rtd) Saleh yandikiye Gen Muhoozi, amumenyesha ko ikibazo cya Dr. Bessigye na bagenzi be kiri gutera abantu kwibaza, bityo ko Minisitiri w’Ubutabera, Norbert Mao, afite inshingano yo kugitangaho umucyo.
Muri iyi baruwa yandikishije intoki yahawe umutwe ugira uti “Dosiye ya Lukwago”, Gen (Rtd) Saleh yasobanuye ko kubera ko Minisitiri Mao adafite ububasha ku nzego z’igisirikare n’iperereza, akwiye kuzisaba amakuru ku buryo zafunze Dr. Besigye n’abandi, hanyuma akabona gutanga ibisobanuro.
Gen (Rtd) Saleh yagaragaje ko Minisitiri Mao akwiye kubikora nk’Umuyobozi wa Komite yo ku rwego rw’abaminisitiri ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Nubwo iyi baruwa iteruye ngo igaragaze impamvu Gen (Rtd) Saleh yayanditse, bisa n’aho isaba Gen Muhoozi kutitambika Minisitiri Mao mu gihe asaba amakuru kuri dosiye ya Dr. Besigye, Lukwago n’abandi.
