Post
U Buholandi: Umunyarwanda ushinjwa uruhare muri Jenoside yasabiwe igifungo cya burundu
Ntambara wari utuye muri Komini Mbazi muri Perefegitura ya Butare, yabaye umwarimu n’umuyobozi mu nzego z’ibanze, ahunga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yageze mu Buholandi mu 1998, atura mu Mujyi wa Ede mu Ntara ya Gelderland.
Mu 2014, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, busaba u Buholandi kumwohereza i Kigali kugira ngo aburanishwe ariko bwarabyanze kuko bwari bwaramaze kumuha ubwenegihugu.
Mu 2020, ishami rya Polisi rishinzwe kugenza ibyaha mpuzamahanga (TIM) n’Ubushinjacyaha byatangiye gukora iperereza kuri uyu Munyarwanda, byohereza abagenzacyaha n’abashinjacyaha mu Rwanda kugira ngo bakusanye ubuhamya n’ibimenyetso.
Mu gihe aba bagenzacyaha n’abashinjacyaha bari mu Rwanda, baganiriye n’abatangabuhamya barenga 40 barimo abarokotse Jenoside n’abahamijwe uruhare muri Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwasanze Ntambara yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi hafi 3000 bari bahungiye muri Sitade ya Byiza muri Mbazi tariki ya 24 n’iya 25 Mata 1994, mu gusahura no gutwika inzu z’Abatutsi, gushishikariza abantu gukora Jenoside no kuyikora ubwe.
Nyuma yo gukusanya ubuhamya n’ibimenyetso, tariki ya 14 Gashyantare 2024, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kugenza ibyaha mpuzamahanga bataye muri yombi Ntambara, bashyikiriza Ubushinjacyaha bw’u Buholandi dosiye ye kugira ngo bumugeze mu rukiko.
Urubanza rwa Ntambara rwatangiye tariki ya 17 Kamena 2026, ruburanishwa hashingiwe ku bubasha inkiko zihabwa bwo kuburanisha ibyaha byakorewe mu bindi bihugu.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko rw’i La Haye ko ubwicanyi bwakorewe muri Mbazi bwari bufite impamvu yonyine yo gutsemba ubwoko, kandi ko muri Mata 1994 uyu Munyarwanda yari afite ijambo rikomeye muri iyi komini.
Bwabwiye urukiko kandi ko Abatutsi bari bahungiye muri Sitade ya Byiza bishwe urw’agashinyaguro mu byiciro bitatu, ko abicanyi baririmbaga ko bagiye kubatsemba bose, bunagaragaza ko Ntambara ari mu babashishikarije gukora Jenoside.
Ntambara yavuze ko nta ruhare yagize muri Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, ahubwo ko na we yabuze abo mu muryango we muri icyo gihe. Yifuza kugirwa umwere.
Ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwasabye urukiko rw’i La Haye gusuzuma ubuhamya n’ibimenyetso byatanzwe, rugahamya Ntambara ibyaha byose bumushinja, hanyuma rukamukatira igifungo cya burundu.
Tariki ya 24 Kamena, urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa tariki ya 28 Kanama 2026.
