Post
Bwa mbere umukino wahagaze amasaha abiri mu Gikombe cy’Isi
Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, ubera kuri Philadelphia Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye u Bufaransa bwatsinze igitego kimwe cyinjijwe na Kylian Mbappé cyagenze neza, ariko mu karuhuko kacyo abari muri stade bamenyeshwa ko ikirere kitameze neza.
Mu mategeko ya FIFA, iyo hari inkuba nyinshi mu bilometero 13 hafi ya stade iri kuberamo umukino w’Igikombe cy’Isi, abayirimo bamenyeshwa hakiri kare, bakitegura.
Icyo gihe kandi umukino urahagarikwa, abasifuzi bagategereza ko inkuba zituza hagati y’iminota 15 na 30, hanyuma umukino ugakomeza.
Izi nkuba ndetse n’imvura byageze aho bigera kuri stade, biba ngombwa ko umukino uhagarara, usubukurwa hashize amasaha abiri n’iminota 10, kuko ari bwo ikirere cyasaga n’aho cyatuje.
Igice cya kabiri abakinnyi bagikinnye iminota 47, kuko nta karuhuko ko kunywa amazi kabayeho nk’uko bisanzwe.
Kuva Igikombe cy’Isi cyatangira gukinwa mu 1930, ni ubwa mbere umukino uhagaze amasaha abiri n’iminota 10.
Umukino wongerwaho iminota biri, birangira u Bufaransa butsinze ibindi bitego bibiri bya Mbappé na Ousmane Dembélé, bugira amanota atandatu mu Itsinda I, bunabona itike ya 1/16.
Mbappé yagize ibitego 16 mu mikino 16 y’Igikombe cy’Isi, aho kuri ubu arushwa ibitego bibiri na Lionel Messi ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi (18) muri iri rushanwa.
Mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize, ni bwo imikino imwe n’imwe yahagaze kubera ikirere, harimo n’uwa Chelsea na Benfica wahagaze amasaha ane n’iminota 38.


