Post
Basabye ko ibendera ry’u Rwanda ryakera rimanurwa hakazamurwa iry’ubu
{Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza yitiriwe Senghor mu Misiri basanze hari ibendera ry’u Rwanda rya mbere ya 2001, basaba ko rimanurwa hazamurwa iry’ubungubu.}
Muri iyi kaminuza yitiriwe Senghor mu Misiri, higa abanyeshuri bava mu bihugu binyuranye bya Afurika. Iyo habaye ibirori, amabendera y’ibyo bihugu arazamurwa.
Abanyarwanda bahageze muri uyu mwaka w’amashuri wa 2012, basanze hari ibendera ry’u Rwanda rya kera: rya mbere ya 2001. Basaba ko rimanurwa hakazamurwa irikoreshwa ubu.
Aba banyeshuri b’Abanyarwanda bihutiye kubimenyesha bagenzi babo baribatinze kuhagera bagishaka ibyangombwa i Kigali. Aba nabo babimenyesha Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Ku buryo bwihuse, umwe mu bayobozi muri iyi Ministeri yahise abaha ibendera rishya, icyifuzo cy’aba banyeshuri kigerwaho.
Bageze mu Misiri, barigejeje ku buyobozi bushinzwe gukurikirana ibibazo by’abanyehuri. Aho ibendera rya kera ryari rimanitse basaba ko rihita rikurwaho kuko nta gihugu rigihagarariye.
Niko byagenze. Mu birori byo kwizihiza uyu munsi mpuzahanga w’abakoresha ururimi rw’igifaransa, ibendera rishya ry’u Rwanda ryari rizamuye hamwe n’ay’ibindi bihugu bifite abanyeshuri muri université Senghor, muri Opera ya Cairo ahabereye ibirori nyirizina.
Nyuma y’imyaka 10 ibendera rishya rishyizweho mu Rwanda, biragaragara ko hari aho ugisanga irya kera. Abanyarwanda bari hirya no hino ku isi bakurikiranye iki kibazo, cyakemuka kuko bitaharirwa Ambasade zonyine. Kandi birazwi ko ahantu hose hatari Ambasade z’u Rwanda.
Sinabura gushimira abanyeshuri bakoze iki gikorwa barimo Olivier Rubibi wiga muri Master, Administration et Gestion, Alphonse Hishamunda wiga muri Master, Environnement na Madamu Agnes Gatarayiha wiga muri Master ya Sante Internationale na Mutangana Steven wiga muri Master Communication et Media, bose bakaba biga muri Kaminuza yitiriwe Senghor yo mu Misiri.
Ibi babikoze ubwo biteguraga kwizihiza umunsi mukuru uhuza ibihugu n’inzego zikoresha ururimi rw’igifaransa, francophonie.
{{Iyi nkuru tuyikesha Umusomyi wa IGIHE Steven}}