Post
Arifuza kuba umugore munini ku isi
{Umugore w’Umunyamerika Susan Eman w’imyaka 33, ufite abana 2, apima ibiro birenze 340, ariko kugeza ubu arifuza kongera ibiro ngo abe umugore munini ku isi.}
Susan yatangarije Ikinyamakuru The Sun ko afite fiyanse witwa Parker Clack w’imyaka 35, akaba amufasha ku ntego yihaye yo kuba umugore munini ku isi; kugira ngo agere kuri iyo ntego agomba gukuba ibiro afite inshuro ebyiri.
Uyu mugore avuga ko akunda kurya kandi na Parker agakunda kumutekera neza amakaroni, ati : « nshobora kuyarya umunsi wose, niyo mpamvu mbona ko twaremwe kugira ngo tuzabane ».
Parker ubana na Susan muri Leta ya Arizona bakaba bitegura kurushinga vuba aha, nawe yavuze ko akunda abagore banini, akaba ariyo mpamvu yita cyane ku buzima bwa Susanne ngo amufashe ku ntego yihaye yo kuba umugore munini ku isi.

