Post
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, abakinnyi ba film bahembwe
{Ijoro ryo ku itariki ya 25 Werurwe 2012 ntiritazibagirana mu mateka ya sinema nyarwanda ubwo hatangwaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda ibihembo ku bakinnyi, abayobozi ba filimi ndetse n’amafilimi yitwaye neza.}
Bizimana Théogene niwe wegukanye ibihembo bibiri bikomeye. Mu ijambo rye yagize ati: ”Ndabishimira Imana, ibikorwa byanjye bitwaye ibikombe ntarakoreraga irushanwa, none ubwo ngiye kujya nkora nkorera irushanwa bizaba byiza kurushaho”.
Filimi yakunzwe na rubanda (people choice) yatorerwaga kuri internet yaje kuba ‘Niko kuri’ yayobowe na Havugimana Mucyo Jackson, niyo abantu basaga n’aho badafitiye amatsiko cyane kuko yo yari izwi.
{{Uku niko ibihembo byatanzwe}}
– Filimi ngufi yabaye iyitwa ‘Ruhago’,
– Umukinnyi witwa neza (best actor) yabaye Gaga,
– Umukinnyi w’umukobwa w’igitsina gore witwaye neza Kaganza Sabrina aba,
– Bizimana Théogene yegukana igihembo cy’umuntu wayoboye filimi neza (best director) biturutse ku kuntu yayoboye film yitwa Inzozi,
– Yegukanye kandi igihembo cya filimi ndende nziza yitwaye neza ariyo ’Inzozi’, ari nacyo gihembo cyari gikomeye kuruta ibindi.
– Hanashimiwe Eric Kabera nk’umuntu wagize uruhare mu iterambere rya sinema nyarwanda binyuze mu nzuye itunganya film yitwa Rwanda Cinema Center, ndetse na Almond Tree films ku ruhare ikomeje kugira muri iryo terambere.
– Hope of Africa yo yashimiwe ku nyandiko ya filimi (script) nziza ishobora kuzaba nziza igihe izaba yamaze gukinwa.
– Film yahembwe nka film ivuga ukuri nziza (best documentary film) ariyo yabaye ‘Ntiryari Iherezo’
Ibi bihembo byose byatanzwe hakurikijwe amanota yatanzwe n’inzobere z’abakemurampaka (jury) zashyizweho na ISHUSHO Arts yateguye ibi bihembo.
Rwanda Movie Awards ni umuhango ugiye kujya uba ngaruka mwaka; ku nshuro ya mbere Bizimana Théogene uzwiho kuba ari nawe wayoboye ikigeragezo cy’ubuzima ibice byombi niwe wegukanye ibihembo byinshi kandi bikomeye.
IGIHE yamwegereye agira ati:”Abakinenga filimi nyarwanda nibabanze bazire babone urwego tugezeho, ntitukiri ha handi”.
Akomeza avuga ko hakiriho abantu bishyiramo ko filimi nyarwanda ari ikinamico nk’uko byahoze, asaba Abanyarwanda ko mbere yo kunenga cyangwa kugira icyo uvuga kuri filimi nyarwanda babanza kujya bazireba kakamenya urwego u Rwanda rugezeho.



