Post
PS Imberakuri yahuguye abayoboke bayo bo mu Burasirazuba
{Umwe mu mitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, Ishyaka PS Imberakuri wateguriye abayoboke bawo bo mu Ntara y’Uburasirazuba amahugurwa y’umunsi umwe, bakaba barahuguwe kuburyo harwanywa ibiyobyabwenge.}
Aya mahugurwa yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2012; Umuyobozi mukuru w’ishaka PS Imberakuri ku rwego rw’Igihugu Mukabunani Christine, yasabye abayoboke b’iryo shyaka kurushaho kwirinda ibiyobyabwenge bikunze kugaragara ku mipaka nko mu Karere ka Kirehe aho bari bateraniye.
Banahuguwe kandi ku bijyanye n’indwara ya Fistule ifata mu myanya myibarukiro bakangurira abafite icyo kibazo kutagihishira ahubwo bakajya kwa muganga kuko iyo ndwara ivurwa igakira.
Umwe mu bagore wari ufite iyo ndwara ariko akaba yaravuwe igakira, yakanguriye abafite iyo ndwara kujya bagana kwa muganga kuko ahanini kutayivuza biterwa n’ubumenyi buke ugasaanga bivuza mubuvuzi gakondo.
Muri aya mahugurwa iri shyaka ryakanguiriye abayoboke baryo kwihangira imirimo no kurebera hamwe gahunda z’ishyaka n’ibikorwa banibumbira hamwe.
PS Imberakuri yateguye aya mahugurwa mu nyuma y’uko basoje andi mahugurwa hirya no hino mu gihugu nko mu mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru, bikaba kandi biteganyijwe ko aya mahugurwa azakomeza gukorwa no mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.
{{Hejuru ku ifoto: Christine Mukabunani}}
{{Inkuru dukesha Radiyo Rwanda}}