Post
Ntabwo ndi mu muryango wa Illuminati- Pastor Rick Warren
{Pastor Rick Warren ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, bamubajije ibibazo bitandukanye harimo icy’uko abantu bavuga ko yaba ari mu bagize Illuminati yasubije umunyamakuru icyo kibazo n’akababaro kenshi azunguza umutwe ati:”No, no, I’ m not a member of Illuminati. Ntabwo ndi mu bagize Illuminati”.}
Pastor Rick Warren yavuze ko usibye kuba ataba muri uwo muryango nk’uko bamwe babivuga bashaka kumusebya, yavuze ko adashyigikiye n’abaryamana bahuje ibitsina, kuko Imana yaremye umugabo n’umugore kugira ngo babyare bororoke nk’uko Bibiliya ibivuga mu ijambo ryayo kuko ngo ibiremwa byose byo ku isi habamo ikigabo n’ikigore.
Avuga ko Imana asenga ari imwe yo mu ijuru ko ibyo bavuga ari ukumuharabika.
Abanyamakuru babajije Pastor Rick Warren icyaba gituma akunda kuza mu Rwanda kenshi n’uko arubona maze abasubiza mu Kinyarwanda ati:” Ndi mu rugo nkunda u Rwanda.”
Yavuze ko igituma aza mu Rwanda ari uko akunda Abanyarwanda ndetse na Perezida Kagame kuko afite icyerekezo kiza. Yakomeje avuga ko kubera kurukunda cyane ubu afite urupapuro rw’inzira (Passe – port) rutangwa na Leta y’u Rwanda.
Pastor Rick yavuze ko afite ibikorwa byinshi akorera inaha mu gihugu, birimo guhuza amatorero ya gikristo harimo Kiliziya Gatolika n’idini ya isilamu bagasenyera umugozi umwe. Yavuze ko yakoze n’igikorwa cyo guhugura abapasitori bari mu matorero atandukanye mu Rwanda.

Uyu mupasiteri uvuga indimi eshanu zirimo n’icyarabu avuga ko mu gusenga Imana nta mupaka ubamo kuko ngo itorero waba urimo iryariryo ryose Imana ikumva.
Bishop Emmanuel Kolini wari mu iki kiganiro yavuze ko uruzinduko rwa Rick Warren rwabashimishije cyane kuko hari ibikorwa byiza bitandukanye yagiye akorera abaturage kandi bibafitiye akamaro, birimo gutaha amariba 115 mu gihugu y’ubatswe ku nkunga ye ndetse n’ibitaro bya Kibuye yateye inkunga yo kubyubaka. Yashimiye by’umwihariko igikorwa yakoze cyo guhuza amatorero agasenyera umugozi umwe.
Mu gihe kingana n’icyumweru yari amaze mu gihugu Pastor Rick Warren, yasuye ibikorwa bitandukanye ateramo inkunga muri PEACE PLAN, anaganira n’abagize amatorero atandukanye yo mu gihugu, ndetse akaba yaragiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Igihugu.
Ku batazi icyo “Illuminati” aricyo twababwira ko iri jambo riva ku ijambo ry’ikilatini illuminatus bivuga ‘umurikiwe’ cyangwa ushagawe n’urumuri, illuminati rikaba riri mu bwinshi (pluriel, plural). Abantu benshi bavuga amateka ya Illuminati bakaba bemeza ko ari agatsiko k’ibanga (secret society) kashinzwe na Adam Weishaupt wari umwarimu muri Kaminuza ya Ingolstadt muri Bavière (Bayer) mu Budage, kuwa 1/5/1776; kababa kabarizwamo abantu bakomeye ku isi bayobora isi uko bashatse bitewe n’ibyifuzo byabo.
Intego ya Illuminati ni imwe rukumbi : gukuraho icyitwa ubutegetsi bwose kuri iyi si, abantu bakabaho uko bashatse, nta mipaka, nta bihugu. Hakabaho guverinoma imwe, ifaranga rimwe, ururimi rumwe, mbese hakavaho ibitandukanya abantu byose. Ibi bintu ubyumvise gutya wahita uvuga ko ari byiza cyane ndetse bikwiye gushyigikirwa, ariko uburyo bakoresha kugirango bizagerweho (intambara, jenoside, inzara, indwara zidakira,…) ni bubi cyane ku buryo benshi bavuga ko byiza tugumye uko turiho ubu.
{{Foto: Nkurunziza}}