Post
“Ubushakashatsi nibwo bwakerekana ko ubugizi bwa nabi buriho buturuka ku ngaruka za jenoside”
{Hashize igihe kitari gito hakorwa ibyaha bishingiye ku mutekano mucye. Ubushakashatsi bukaba aribwo bwonyine ngo bwakerekana ko ubu bugizi bwa nabi bwiganjemo ubwicanyi buturuka kungaruka za jenoside yakorewe abatutsi y’1994 nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt Theos Badege abivuga. }
Asubiza Umunyamakuru wari umubabjije niba ubwicanyi bwa hato na hato bukomeje kugenda bugaragara hirya no hino budaturuka ku ngaruka za jenoside; Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, yatangaje ko iki ikibazo cy’ihohoterwa ntaho gihuriye ingaruka za jenoside.
Supt. Theos Badege yagize ati : « Ibi twifuza ko byagaragazwa n’abashakashatsi, hari impamvu zitugaragarira harimo urugomo ruganisha ku bwicanyi, akenshi bikaba ari amakimbirane yo mu ngo ashingiye by’umutungo, ku isonga harimo ubutaka, imikoreshereze y’amafaranga abantu basangiye, hakabaho n’ikibazo cy’ubwizerane, nk’umugore utizera umugabo we cyangwa umugabo utizera umugore we, ibibazo byo guharika bivamo abana bumva babyarwa n’umugore wa kabiri badafata umugore wa mbere nk’umubyeyi kandi bagomba gusangira ibyo bafite… ».
Supt Theos Badege abona ko ibitera ubu bugizi bwa nabi ari ibi biri hejuru, gusa ngo kuba bari abakeka ko bituruka ku ngaruka za jenoside byazagaragazwa n’ubashakashatsi.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko ingamba zihari ari ukwigisha abantu kubana neza binyuze mu itorero ry’igihugu na leta igashyiraho ingamba zo kwigisha kugira ngo bitange umusanzu mu kwirinda aya mahano.