Post
Gutinda kuzura kw’isoko rya Kabeza birimo kwica byinshi
{Bamwe mu baturage bishyuye ibibanza byo gucururizamo mu isoko rishya rya kabeza ‘Marie Merci Modern Market ltd’ bavuga ko gutinda kuzura kw’iri soko bikomeje kwica byinshi kuko ari ryo bategerejeho amaramuko.}
Aba baturage bavuga ko bishyuye amafaranga y’ibibanza mu kwezi kwa mbere babwirwa ko bazatangira gukora mu mpera z’ukwa kabiri none ukwezi kwa gatatu kukaba kugiye kurangira imirimo yo kuryubaka igikomeje.
Bati:”Tujya kwishyura bari batubwiye ko tuzatangira gukora mu mpera z’ukwa kabiri none kugiye kurangira ukwa gatatu imirimo yo kuryubaka igikomeza”.
Umwe mu baturage bishyuye ikibanza cyo gucururizamo muri iri soko avuga ko gutinda gutangira kw’iri soko birimo byica byinshi aho avuga ko akimara kwishyura ikibanza yahise asezera aho yakoranga aziko agiye gutangira ubucuruzi, none imibereho yatangiye kumukomerana.
Ati:”Mu kwa mbere njya kwishyura bari babwiye ko isoko rizatangira gukora mu mpera z’ukwa kabiri njya ku kazi aho nakoranga ndasezera none ndabona nta mikorere ihari”.
Akomeza avuga ko bibaye byiza imirimo yo kubaka iri soko yarangira bagatangira gukora kuko ari ho bategereje imibereho yabo iri imbere ngo na cyane ko amafaranga bari bafite bayakodesheje ibibanza ubu bakaba bicaye bakora ubusa.
Aboyezantije Louis, Umuyobozi mukuru w’isoko ‘Marie Merci Modern Market Ltd’ ririmo kubakwa mu Mudugudu wa kalisimbi Akagari ka Kabeza Umurenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro avuga ko imirimo yo kubaka iri soko yadindijwe n’imvura nyinshi yaguye batari bayiteguye.

Aboyezantije avuga ko byari biteganyijwe ko mu ntangiriro za Werurwe iri soko ryari kuba ryatangiye gukorerwamo ariko kubera ikibazo cy’imvura nyinshi yaguye ibatunguye bigatuma akazi ko kuryubaka katihuta nk’uko byari biteganyijwe.
Ati:”Ni imvura yatubereye kidobya naho ubundi ryari kuba ryaruzuye”.
Uyu muyobozi avuga ko ikibazo kinini bagize ari icyo gusasa ‘Amapave’ y’imbere y’amazu y’isoko n’ahazashyirwa parikingi.
Ati:”Iyi mirimo ikorerwa hanze nta kuntu rero bari kuyasasa imvura igwa”.
Ikindi ngo kubavuga ko bishyuye ibibanza ariko imirimo yo kubaka isoko ikaba yarabadindije asobanura ko abantu batangiye kwishyura mu ntangiriro za Mutarama kandi bakaba bari baramenyeshejwe ko isoko rizatangira mu mpera z’ukwa gatatu.
Ati:”Abishyuye kera bamaze ukwezi kumwe bishyuye kandi abumva twarabatindiye bashobora kuza tukabasubiza amafaranga yabo nta kibazo”.
Uyu mugabo avuga ko imirimo yo kubaka ivuna kandi batahamagara abantu ngo baze bakorere ahantu hadatunganye.
Aboyezantije akomeza avuga ko ikirere kitongeye kubarogoya ukwezi kwa gatatu kwarangira gutunganya isoko birangiye.Umuhango wo kurifungura ku mugaragara ukazakorwa mu ntangiriro z’ukwa gatanu.
Uyu muyobozi avuga ko byari kuba byiza isoko rifunguye mu kwa kane ariko kubera ko uku kwezi kuba kurimo Icyunamo bahisemo kuzarifungura mu kwa gatanu.
Ati:”Ntiwajya gufungura isoko mu cyunamo”.
Isoko ‘Marie Merci Modern Market ltd’, ryubatse ku buso bwa hegitari imwe n’igice. Rikaba rifite ibice bitanu by’ingenzi aribyo igice cy’amabanki n’amafarumasi, igice kizakoreramo abaranguzi, icy’abazacuruza ubuconco n’amabutiki, icy’abazacuruza imyaka n’igice cy’abacuruza inyama bavuga ko kizaba cy’ububatse mu buryo bwa kijyambere.
Ibibanza byo muri iri soko bizajya byishyurwa mu buryo butandukanye, hari ibizajya byishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 ku kwezi, hari iby’ibihumbi 50 ku kwezi n’ibizajya byishyurwa ibihumbi 300; ibi bikaba ari ibibanza bizakorerwa n’abantu bazajya baranguza.
Aboyezantije avuga ko iri soko rizakira abantu bari hagati y’1000 n’1200. Rizaba rigizwe n’abaturage basanzwe n’abandi bari basanzwe bacururiza mu isoko risanzwe rya Kabeza bavuga ko ritajyanye n’igihe, na bamwe mu bari basanzwe bacururiza mu isoko rya Kicukiro centre.


{{Foto: Rachel Mukandayisenga}}