Post
Abanyarwanda 53% babanye neza
{Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP), ababajijwe ku bijyanye n’imibanire y’Abanyarwanda uko ihagaze bavuze ko Abanyarwanda babanye neza ku kigereranyo cya 53%.}
Ibi byagaragajwe n’umushakashatsi muri IRDP, Kayijamahe Athanase ubwo hagaragazwaga ubu bushakashatsi. Nk’uko Kayijamahe yakomeje abisobanura, ngo habajijwe abantu 2256, bamwe bakaba barahawe ibibazo basubiza mu buryo bwanditse, abandi bakora amatsinda baganira kuri iyo nsanganyamatsiko binyuze mu matsinda. Ibyo ngo babikura ku buryo batabarana mu byago, gahunda bahuriramo zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, gushakana hagati abantu batandukanye, n’ibindi.
Naho 40% bavuze ko imibanire ihari ariko gahoro, naho 6,9% bagaragaje ko imibanire hagati y’Abanyarwanda ari mibi cyane. Impamvu ya mbere yo kutabana neza cyane nk’uko byagombaga, ngo biterwa cyane cyane n’urwicyekwe ruhora hagati y’abarokotse jenoside n’imiryango y’ababiciye, ndetse ngo n’ibibazo bikomoka kuri Gacaca.
Mu biganiro Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP) kigenda kigirana n’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda ku kibazo cy’imibanire y’Abanyarwanda nyuma ya jenoside, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru n’abandi bashakashatsi batandukanye mu rwego rwo kugira ngo batange ibitekerezo byabo kuri iyo nsanganyamatsiko.
Atangiza icyo kiganiro, umuyobozi wa IRDP, Prof Rwanyindo Ruzirabwoba yavuze ko gukora ubushakashatsi nka buriya ku kibazo cy’amoko mu Rwanda n’ingaruka bigira ku mibanire y’Abanyarwanda bituruka ku byifuzo biba byaratanzwe n’abaturage bo mu byiciro bitandukanye. Ubushakashatsi nka buriya kandi ngo bukorwa mu rwego rwo gutanga umusanzu muri gahunda yo kubaka amahoro arambye mu Rwanda.
Asobanura impamvu ubushakashatsi nka buriya bwakozwe, umushakashatsi muri IRDP, Kayijamahe Athanase yavuze ko bari bagamije kureba impamvu abantu bamwe bahorana amoko mu mitwe yabo, ugasanga ubwoko rusange bwo kwitwa ”Abanyarwanda” bwarateshejwe agaciro kandi aribwo bwabahuzaga. Ikindi cyari kigamijwe hakorwa ubu bushakashatsi ngo kwari ukureba uburemere bw’amoko n’ingaruka zayo mu mibanire y’Abanyarwanda no kureba uko Abanyarwanda babanye nyuma ya Jenoside, no kureba ingamba n’ibisubizo abantu bafata byatuma ikibazo kigabanuka.
Ishingiye ku bushakashatsi n’ibyifuzo basabwe n’Abanyarwanda banyuranye bibumbiye mu nteko rusange y’ubushakashatsi, IRDP ngo yiyemeje kwegera inzego za Leta kugira ngo harebwe ingamba zafatwa zigamije kuganira no gusesengura ikibazo cy’amoko n’ingaruka gifite ku mibanire y’Abanyarwanda. Ikindi yasabye ngo ni uko hashyirwaho urubuga rw’ibiganiro rwahuriramo n’Abanyarwanda b’ingeri zose hagajwe gushaka ingamba ziboneye zo guhangana n’iki kibazo.
Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abari bitabiriye iki kiganiro byaganisha ku gushaka umuti, ingamba n’icyakorwa kugira ngo Abanyarwanda barusheho gushyira hamwe. Prof. Rwanyindo yagize ati« Icyo dukwiye kureba ni icyakorwa kugira ngo tuzarandure uwo muzi w’icyaha, dushyire hamwe dutabarane dufashanye ibyo byose bizatuma ibikomera bigenda bigabanuka. Ikibazo kirahari ariko icyo Leta ishaka ni ugukuraho icyateza amakimbirane mu Banyarwanda». Avuga kandi ko n’ubwo ibibazo bihari uruhare ari urwa buri wese kugira ngo bizagabanuke, ibi byoze ngo nibyo bizageza ku Banyarwanda amahoro arambye.
{{Hejuru ku ifoto:}} Bamwe mu bari mu nama
{{Inkuru dukesha Imvaho Nshya}}