Post
Ikiganiro Gospel Time cyatangiye guca Live kuri Televiziyo y’u Rwanda
{Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakunzi bacyo, ikiganiro Gospel Time Show kiba buri Cyumweru kuri Radio Isango Star kuva saa moya kugeza sa tatu za mu gitondo (7h00-9h00’ AM) cyatangiye guca kuri Televiziyo y’u Rwanda Live kiri kuba, gihereye kuri iki Cyumweru. Ibi bikazajya biba rimwe mu kwezi aho kizajya cyitwa “Gospel Time Live”.}
Iki kiganiro cya mbere cyo kuwa 25 Werurwe 2012 kizabera kuri Serena Hotel i Kigali. Kizaba kirimo abahanzi bakunzwe nka Aline Gahongayire, Jean Paul Murara, Jean Paul Samputu, Eddie Mico, Blessed Sisters, Bobo n’abandi.
Muri iki kiganiro, hazakomeza kuvugwamo amakuru atandukanye yerekeranye no guhimbaza Imana (Gospel Entertainment & Showbiz & Music & News), ndetse no kuganira ku by’ubuhanzi bw’abazaba batumiwe muri Studio, abakunzi babo bababaza ibyo bifuza kubamenyaho nk’uko Kwizera Ayyaba Paulin, umwe mu bari kugitegura, abivuga.
Kwizera asobanura ko impamvu yo kukigira Live kinaca kuri RTV ari ukwegereza abahanzi abakunzi babo ndetse n’abakora iki kiganiro bakegera abakunzi imbona-nkubone.
Kanyamibwa Patrick, umwe mu bakora muri iki kiganiro, aganira na IGIHE, yongeyeho ko biri mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha impano z’abahanzi.
Yagize ati:”Turifuza kuzamura impano zitandukanye ziri mu bantu cyane cyane abana bato bakibyiruka. Turifuza ko uko bizagenda biba byiza ndetse haboneka n’umusaruro.
Ibi bitaramo bizajya biba Live kuri Radio no kuri Television. Kwinjira muri ibi bitaramo bizaba ari ubuntu.