Post
Impamvu Vitamini D yitwa iy’izuba
{Mu bintu by’ingenzi cyane umubiri wacu ukenera vitamini D izamo ndetse izwi no ku izina rya vitamini y’izuba ( vitamini du Soleil) bitewe n’uko kubura kw’izuba bishyira ku kubura kwa vitamini D, cyane cyane ku bagore.}
Vitamini D biragoye kuyibona mu mafunguro dufata ya buri munsi, bisaba nibura gufata amafunguro akurikira ku bwinshi : amagi, amavuta, Foromaje,… kugira ngo nibura tubashe kubona iyi vitamini kandi bikaba umunsi ku munsi.
Ubu bwoko bwa vitamini bwiswe vitamine y’izuba kubera ko iyo izuba rigeze ku ruhu rihindurwamo vitamini D. Ku bafite imyaka 35 n’abagore batakibyara, umubiri ugira ingorane zikomeye zo kuba wakwakira vitamini D, nicyo gihe usanga kuri abo bombi hatangira kuboneka ikibazo cyo kubura vitamini D.
{{• Kuki tuvuga ko iyo vitamini ari nziza?}}
Vitamini D ibasha kugirira akamaro bose kuko nayo irinda ibibazo biboneka mu magufa, ifasha mu gushyira umwunyungugu uzwi nka kalisiyumu (Calcium). Ibasha ndetse kugabanya ingaruka zimwe na zimwe za kanseri, harimo nka kanseri y’impyiko, ikagira uruhare kandi mu kurwanya n’izindi ndwara nyinshi, ikaba kandi inafasha muri rusange umubiri w’umuntu kurushaho gukomera.
Abenshi mu bakunze guhura n’ibibazo byo kubura vitamini D ni abagore batwite, abatakibyara ( abarengeje igihe cyo kubyara), cyangwa uruhu rufite iminkanyari.
{{• Ni he vitamini D ishobora kuboneka ?}}
Kujya aho izuba riri kwaka guhera igihe ritangiye kurasa birahagije, ariko bitavuze kubikora uko twishakiye cyangwa kuryota ku bwinshi. Kwirinda izuba ryo ku masaha amwe n’amwe nka saa sita na saa cyenda z’amanywa; aha nta kwigora kuko kwitemberera umwanya ungana n’iminota cumi n’itanu gusa birahagije ku munsi amaguru cyangwa amaboko ubirambuye.
Biragorana kubaho igihe kinini nta zuba, hari ibyo umuntu yakwibwira ko byasimbura izuba nk’itara rya « Ampoule » bishobora kujya mu mwanya w’izuba mu kugira uruhare rwo kurwanya ibura rya vitamini D, ibi bishobora gukorwa cyane igihe nta zuba riboneka hamwe na hamwe nko mu bihugu nya Seychelles n’ahandi hazwiho ibihe by’ubukojwe n’imbeho.
Ibindi ku bijyanye n’aho umuntu ashobora kubona vitamini D mushobora kwiyambaza muganga cyangwa umwe mu bakozi ba Farumasi.
{{• Vitamini D ishobora guteza ibibazo !}}
Iyo umuntu ashatse kuba yafata vitamini D ku bwinshi cyane nko mu mafunguro bitera ibibazo bimwe na bimwe byo mu nda birimo kuba yaruka. Mu rwego rwo kuba umuntu yakwirinda kugira kino kibazo ni byiza kubahiriza ibipimo bikwiye bya vitamini D.
Ubundi kuba umuntu yapima ingano y’iyi vitamini mu mafunguro ntacyo byaba bimaze, kuko ari byiza kurushaho cyane nko ku muntu ufite ikibazo cyo kubura vitamini D mu mubiri we, mu rwego rwo kumenya niba hari ikibazo cyo kubura vitamini D mu mubiri birakwiye gupimisha amaraso kuko bifasha umuntu kumenya uburyo ahagaze.