Post
Umugore utwite yabazwe ikibyimba cy’ ibiro 15
{Mu bitaro byitiriwe Papa Jean XXIII mu gihugu cya Bolivia, abaganga bashoboye kurokora ubuzima by’ umwana na nyina nyuma yo kubaga umugore ikibyimba cyapimaga ibiro 15.}
7sur7 dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore wari ufite inda y’amezi 8 yabazwe ikibyimba gipima ibiro 15 cyari iruhande rw’igifu kandi ko nacyo cyari gifite utundi tubyimba twinshi tugishamikiyeho.
Kubagwa kw’uyu mugore w’imyaka 25 byatwaye amasaha 3 bikozwe n’ibyiciro bitatu by’abaganga harimo abashinzwe kubaga abagore (césarienne), abashinzwe iby’abana bavuka badashyitse (neonatals), n’abagombaga kubaga icyo kibyimba.
Ubwo bari bamaze kwibaruka, abo babyeyi bishimiye ikibondo cyabo, aho batangaje ko abaganga bamusuzumye bwa mbere bari bavuze ko agomba gukuramo inda kugira ngo barengere ubuzima bwe kubera ko babonaga ubuzima bwe n’ubw’umwana biri mu kaga.
Nk’uko nyirubwite abitangaza, ngo icyo kibyimba yakirwaye afite imyaka 10, kikaba ntacyo cyamutwaraga usibye ko rimwe na rimwe ngo yababaraga mu nda.