Post
Ingabo za Kenya zivuganye intagondwa 50 za Al-Shabaab
{Intagondwa za Al-Shabaab zayogoje agace ko mu ihembe ry’Afurika, kuri uyu wa Gatanu ingabo zirwanira mu kirere za Kenya zishemo 50 naho izindi 60 zirakomereka mu mirwano yabereye mu nkambi ya Garbahare.}
Emmanuel Chirchir umuvugizi w’igisikare cya Kenya yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (REUTERS) dukesha iyi nkuru ko iki gitero bagabye kuri Al-Shabaab isanzwe ishamikiye kuri Al Qaeda mu gihe nayo yateguraga igitero ku ngabo za Kenya mu gace ka Fafadun ndetse na Elade nyuma bakaza kubatanga.
Nkuko REUTERS ikomeza ibitangaza, iki giero ni cyo gihitanye abarwanyi benshi ba Al-Shabaab kuva Kenya yatangira ibitero byo guhashya izi ntagondwa mu kwezi k’Ukwakira 2010.
Hagati aho ingabo zibungabunga umutekano mu gihugu cya Somaliya zirasaba Umuryango w’Abibumbye kongera umubare wazo zikagera byibura ku 18.000 mu rwego rwo guhangana n’izi ntagondwa.
Umutwe w’intagondwa wa Al Shabaab uratangaza nawo ko ingabo z’igihugu cya Kenya zishe umwe mu basirikare bakomeye bawo ariko ntabwo uyu mutwe wigeze utangaza izina rye.
Kuva ingabo z’igihugu cya Kenya zagera muri Somaliya, intagondwa za Al-Shabaab zatakaje uduce twinshi zari zaragize indiri yazo, kuri ubu ingabo za Kenya n’iza Somaliya ndetse n’iza Ethiopia zikaba zikomeje gusenya ibirindiro bya Al Shabaab.
Elade ndetse na Abdiwahab niho ingabo za Kenya zifatanije n’iza Somaliya zikambitse. Aka gace, Al Shabaab ikaba yari yarakagize akayo kuri ubu kakaba gahora karinzwe hakoresheje ibitwaro bya rutura, abaturage bakaba barasubiye mu mirimo yabo .
Al Shabaab nayo iti: “ Kenya yibagirwe gufata Gedo niba banabitekereza babyibagirwe. Ahubwo Kenya nikomeza kudushotora ndababwiza ukuri tuzatera Kenya kandi tuzayifata mu gihe gito”. Ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi wa Al Shabaab Abdiasis Abu Musab
Mu gihe Al Shabaab ivuga ibi, Ramtane Lamamra ushinzwe amahoro mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika avuga ko nta mbaraga Al Shabaab isigaranye, ati: “Mu gihe gito amahoro azaba yagarutse muri Somaliya.”
Igihugu cya Kenya cyatangiye ibikorwa byo kurwanya umutwe wa Al Shabaab, nyuma yaho uyu mutwe wari ukomeje gukora ibara ku mipaka ya Kenya na Somaliya ubwo yari isigaye ishimuta ba mukerarugendo babaga baje muri Kenya.