Post
Perezida Kagame agiye guhabwa umudari ku bw’uruhare yagize mu ibohorwa rya Uganda
{Amakuru dukesha The Monitor aratangaza ko igihugu cya Uganda kigiye guha umudari w’ishimwe Perezida Kagame nk’intwali yafashije iki gihugu kwibohora mu 1986.}
Aya makuru akomeza avuga ko Perezida Kagame agiye kugirira urugendo rw’akazi rw’iminsi ine muri Uganda ku butumire bwa mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni ruzatangira tariki 22 Mutarama.
Iyi izaba ari inshuro ya gatatu mu gihe cy’ibyumweru bitandatu Perezida Kagame agirira urugendo muri iki gihugu cy’abaturanyi kuko aherukayo mu Kuboza aho yahawe igihembo mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu kuzamura urubyiruko no kubabera urugero mu miyoborere myiza ku mugabane w’Afurika nyuma ajyayo agiye gutangiza iyubakwa ry’umuhanda Kigali-Mbarara anamarayo ibiruhuko by’iminsi mikuru we n’umuryango we.
Perezida Kagame yatumiwe mu muhango ukomeye cyane muri Uganda wizihizwa tariki 26 Mutarama, aho bibuka intambara NRA (National Resistance Army) yarwanye mu guhirika ubutegetsi bwa Gen. Tito Okello Lutwa.
Nk’uko tubikesha The Monitor, gushimira Perezida Kagame byari byaravuzwe na Perezida Museveni ubwo yasuraga u Rwanda aho yemeje ko azamushimira ku ruhare yagize mu ntambara ya NRA yo kubohora igihugu cya Uganda.
Ugenekereje mu Kinyarwanda, insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’ibi birori iragira iti : “Uganda, igihugu cy’amahirwe : Uruhare rwa NRM mu cya kabiri cya nyuma cy’imyaka 50 y’ubwigenge bwa Uganda”.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yambitse imidari y’ishimwe Perezida Museveni, aha hakaba ari mu mwaka wa 2009 ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Umuryango RPF-Inkotanyi wari umaze ubohoye u Rwanda.
Icyo gihe Perezida Museveni yahawe imidari ibiri y’ishimwe; umwe wari uwo kumushimira uruhare rwe mu rugamba RPF yarwanye ibohora igihugu, undi uba uwo kumushimira uburyo yamaganye Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.