Post
Gufatwa ku ngufu byahinduriwe igisobanuro
{USA: Ibiro bishinzwe iperereza by’Abanyamerika, FBI byahinduye icyari igisobanuro cyo gufatwa ku ngufu byongeramo no gufatwa kw’abagabo kutari gusanzwe kwemerwa ko kubaho.
}
Uretse uku gufatwa kw’abagabo hanongewemo gufatwa kw’abadafite imbaraga cyangwa ububasha bwo kwirwanaho.
Ubusanzwe ngo umwe mu bagore batanu n’umwe mu bagabo 71, babaho barigeze gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato mu buzima bwabo, nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2010 n’ikigo gishinzwe kugenzura uburwayi “Centers for Disease Control” ari nacyo cyatanze ubusobanuro bukwiye bwo gufatwa ku ngufu.
Muri FBI kuva mu myaka 83 ishize ubwo iryo tegeko ryaherukaga gusubirwamo, gufatwa ku gahato byasobanurwaga ngo: “Kuryamana n’umugore hakoreshejwe ingufu kandi bihabanye no gushaka kwe.”
Kuri ubu igisobanuro cyuko umugore wenyine ariwe ufatwa ku gahato gihindurwa ngo: “Kugerageza kwinjiza mu gitsina cy’umugore cyangwa kwinjiza igitsina cy’umugabo, mu kibuno cyangwa mu kanwa, urugingo urwo arirwo rwose rw’undi muntu cyangwa ikintu icyo aricyo cyose, cyabasha kwinjizwa cyangwa kwinjiza aho hose mu buryo ubwo aribwo bwose, niyo byaba ari gahoro gute, hatabayeho ubushake bw’ubikorerwa.”
Visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden wari wagaragaje ikibazo giterwa n’ubusobanuro iri jambo ryahabwaga mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize, akaba yavuze ko guhindurwa kw’iki gisobanuro ari intsinzi ikomeye ku bantu bagiye bababazwa ntihagire igikorwa mu gihe kingana n’imyaka 80 yose.
Biden yagize at: “Ntidushobora gukemura ikibazo tutazi neza ingano yacyo uko yakabaye.”