Post
Inkomoko y’izina Google, Yahoo, na Poubelle
{Hari ibintu byinshi abantu bahura nabyo kenshi ariko ntibasobanukirwe ibyo aribyo neza, muri iyi nkuru tugiye kubagezaho imvo n’imvano y’izina Google, yahoo, Poubelle na Tour Eiffel.}
{{Google}}
Google (google.com) ni urubuga rwa internet rw’ubushakashatsi rusurwa kurusha izindi ku isi, izina ryayo ryaturutse ku ijambo Googol rikoreshwa mu mibare risobanuye 1 ikurikiwe n’amazeru 100 .
Mu mwaka wa 1997 ubwo abashinze Google ari bo Larry Page na Sergey Brin babazaga abanyeshuri biganaga uko bakwita urubuga bari bakoze, uwitwa Sean Anderson niwe wasabye ko bayita Googolpex. Iri zina Larry Page yararikunze asaba ko urubuga barwita googol.com ariko Anderson ubwo yajyaga kuryandika yaribeshye yandika Google.com, izina riza gutyo.
Cyokora hari n’abavuga uru rubuga rwahawe izina rya Google bitewe n’ uko Googol.com ryari ryafashwe n’abandi.

{{Yahoo}}
Yahoo (yahoo.com) nayo ni urubuga rwa internet rutanga serivisi zirimo kwandikirana n’ibindi nk’uko bivugwa n’abayishinze aribo Jerry Yang na David Filo, izina rya ‘’Yahoo’’ ryaturutse ku biremwa by’ibihimbano byitwa yahoos byagaraga mu nkuru yitwa ‘’ Gulliver’s travel’’ yanditswe na Jonathan Swift.
Ibyo biremwa by’ ibihimbano « yahoos » byavugwaga mu nkuru za Gulliver’s travel, bishushanywa nk’ibimeze nk’abantu, bigira umwanda n’imico iteye iseseme.
Ubusanzwe abantu bakoresha icyongereza bakoreshaga ijambo yahoo nk‘igitutsi, ushatse kugereranya umuntu n’ibyo biremwa.

{{Pubeli (Poubelle)}}
Iri ni izina ryahawe ahashyirwa imyanda, ryaturutse ku mugabo w’umufaransa witwaga Eugene Poubelle wari Meya w’Umujyi wa Paris kuva mu 1883 kugeza mu 1896. Iri zina ryamwitirwe biturutse ku byemezo yari yarafashe bigamije gusukura Umujyi wa Paris birimo no gushyiraho aho kujugunya imyanda.

{{Tour Eiffel}}
Tour Eiffer ni umunara ufitye metero 273 uba mu gihugu cy’ u Bufaransa, izina ryahawe uyu munara ryaturutse ku muhanga mu by’ubwubatsi witwaga Gustave Eiffel wubatse uyu munara kuva mu 1887 kugeza 1889. Gustave Eiffel azwi kandi ku kuba yaragize uruhare mu kubaka ikibumbano cya Statut de Liberté kiba i New York muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.
