Post
Urubyiruko rwahagurukiye gutanga serivisi inoze
{Health and Fitness Center ltd ni ikigo cy’urubyiruko rw’u Rwanda, ikaba itanga serivisi zitandukanye zirimo imyitozo ngorora ngingo, ibikorwa bya protocol ndetse ikagira n’ababasore bacunga umutekano w’umuntu.}
Iki kigo kimaze igihe kitari gito gifunguye amarembo ndetse kikaba kimaze kugeza ku banyarwanda serivisi nyishi, iki kigo ahanini cyatangiye gifite ishami rya siporo gusa aho iryo shami rimaze gukomera ndetse ryashinze imizi bitewe n’imikorere myiza y’abakozi ba Health and Fitness Center.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi mukuru wungirije w’iki kigo Tumaine Emmanuel yatubwiye ko batanga serivisi z’imyitozo ngororangingo ahantu hatandukanye harimo kuri Hotel Alpha Palace i Remera, Hotel Umubano abatoza b’iyi HFC bagirana kandi amasezerano n’ibigo bitandukanye kugira ngo bakoreshe imyitozo ngorora ngingo abakozi babo, aha batubwiye nka Fina Bank, High Media Council n’ibindi bigo byigenga n’ibya Leta.
Tumaine yatubwiye ko uretse gutanga serivisi z’imyitozo ngororangingo, bahurije hamwe abasore n’inkumi b’igikundiro ndetse bafite ububasha kugira ngo bajye batanga serivisi za protocol mu buryo bunoze kandi bwa nta makemwa.
Yakomeje atangariza IGIHE.com ko usibye Protocol na Sport bafite n’abasore b’ikinyabupfura n’ibigango bakora umwuga wo kurinda abantu n’ibyabo , abo bakunze kugaragara mu bitaramo by’abahanzi.
Yongeyeho ko ahanini usanga ibyamamare aribyo bikunda gukorana n’abo basore b’ibigango kugira ngo hatagira ubivogera.
Tumaine ati: “Twe dufite ibiro kuri Alpha Palace Hotel, utugannye wese turamwakira, iyo ukeneye serivise iyo ariyo yose muzo dutanga turavugana hanyuma tukaguha abagufasha mu mirimo yawe ariko nitwe nk’ikigo tubihembera hanyuma namwe mukatwishyura.”

Tumubajije impamvu yibyo yasubije avuga ko bashaka gusubiza abantu bifuza serivisi za protocol n’izo zindi zitangirwa muri iki kigo akarusho zigatangwa mu buryo bunogeye abazihabwa, kuko ngo ahanini uhabwa serivisi nta mpungenge abafite kuko abo bantu bagira aho babarizwa.
Bakaba banadutangarije ko kuya 31 Ukuboza 2011 bakoze DVD izajya ifasha abayireba gukora imyitozo ngororamubiri batiriwe bajya ahakorerwa iyi myitozo.