Post
Ibitero bya FDLR byongeye kubura i Walikale
{Kuwa Kane tariki 5 Mutarama 2011, imirwano ikaze yongeye kuba hagati y’inyeshyamba za FDLR n’ingabo zishinzwe ubwirinzi bw’abaturage(FDC), mu mudugudu wa Ntoto uri mu gace ka Walikale ahou bu abaturage bari kuva mu byabo.}
Nk’uko byatangajwe na Radio Okapi ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo, nibwo inyeshyamba za FDLR zagabye igitero ku ngabo zishinzwe ubwirinzi bw’abatutage ubu zisigaye zitwa Forces de Défense Congolaise.
Umuyobozi w’agace imirwano yabereyemo avuga abasirikare babiri ba FDC bakomeretse, naho sosiyete sivile ya Walikale yo iratangaza ko abasirikare cumi n’abatatu ba FDLR na FDC aribo baguye muri iyi mirwano.
Iyi mirwano yongeye kandi gukura benshi mu byabo, bamwe bahungira muri Walikare rwagati abandi berekeza i Masisi mu duce twa Kashebere na Nyamaboko.
Abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai nabo bakomeje kugaba ibitero muri aka gace, kugeza kuri ubu ntawuramenya ufite agace ka Ntoto hagati y’imitwe ya FDLR, FDC na Mai Mai.
Imirwano ikaze ikomeje kuba hagati ya FDLR na FDC, yatangiye ku itariki 26 Ugushyingo 2011 ikaba imaze guhitana abarenga 73, abarenga 75 000 bakurwa mu byabo ndetse imidugudu 30 imaze gutwikwa no gusenywa mu duce Waloa Yungu na Waloa Uroba.
Abayobozi ba Walikare na Masisi bakomeje gusaba ubuyobozi bukuru bw’igihugu ko bwafata ingamba zihariye kuri iki kibazo.