Post
Ese birakwiye ko u Bwongereza buhagarikira u Rwanda inkunga?
{Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza barasaba ko icyo gihugu cyagabanya byaba na ngombwa kigahagarikira inkunga ibihugu bimwe na bimwe, harimo n’u Rwanda. Impamvu abo badepite batanga zihabanye n’ibyo basanzwe bategeka (recommendations) ibihugu bigenerwa inkunga, kuko uretse kuba yakoreshwa neza, hongewemo no gusabwa ibijyanye n’ubutegetsi n’imiyoborere.}
Nk’uko biri mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Akanama gashinzwe amajyambere Mpuzamahanaga muri iyi Nteko, kuba inkunga ihabwa ibihugu byavuye mu ntambara ikoreshwa neza hamwe na hamwe ngo ntibihagije, ahubwo igomba no kwifashishwa mu gushyira igitutu ku bihugu ngo bitange demokarasi, gukorera mu mucyo (transparence) no gutanga ubwisanzure n’ubwinyagamburiro bwa politiki. Iki cya nyuma nicyo ako kanama gashinja u Rwanda kuba kitubahirizwa.
Kuba rero inkunga yahagarikwa ku Rwanda birimo urujijo, kuko imibare igaragazwa na Minisiteri y’imari mu Rwanda igaragaza ko inkunga zagiye zitangwa mu myaka itagera ku icumi ishize zafashije u Rwanda kwiteza imbere muri byose, ndetse no gutegereza ak’imuhana bikagenda bigabanyuka.
Urugero ni aho imibare igaragaza ko mu ngengo y’imari y’u Rwanda mu mwaka w’2005 kuri miliyari 396 z’ingengo y’imari, inkunga y’amahanga yanganaga na 60 %. Naho ubu, inkunga y’amahanga ntigera no kuri 50 % ku ngengo y’imari y’igihugu, mu gihe ibyo u Rwanda rubasha kwibonera ubwarwo biturutse mu gihugu imbere bisaga miliyari 560.
Abazwa kuri iki kibazo, Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yatangarije BBC ko nta gishya kiri mu cyegeranyo, ko ahubwo uwagisoma neza yabona ko u Rwanda rugarukwaho nk’igihugu gihagaze neza kandi kiri imbere cyane mu bikora neza mu biri mu nzira y’iterambere, kibasha no kubera abandi urugero.
Ambasaderi Rwamucyo yibukije ko u Rwanda rukoresha inkunga ruhabwa n’u Bwongereza mu bikorwa by’iterambere, mu bijyanye no kubaka inzego, no mu gushimangira imiyoborere myiza.
Ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, Ambasaderi Rwamucyo yavuze ko u Rwanda rufite inzira n’inzego nyinshi abantu batangiramo umusanzu wabo w’ibitekerezo byubaka igihugu, atanga n’urugero ku nama y’igihugu y’umushyikirano iherutse kuba. Yongeyeho ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka kandi neza.

N’ubwo hari uku gushidikanya kwa bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza, biteganyijwe ko inkunga iki gihugu kizagenera u Rwanda mu bikorwa by’iterambere izava kuri miliyoni mirongo itandatu z’amapawundi zatanzwe muri 2010–2011 ikazagera kuri miliyoni 90 z’amapawundi mu mwaka w’2014–2015. Ibi ni ibyemejwe na Minisitiri w’imari John Rwangombwa hamwe na Donal Brown, Umuyobozi w’Ikigega cy’u Bwongereza kigamije iterambere mpuzamahanga (DFID) muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, nyuma yo gusinya amasezerano y’inkunga (financing agreement) hagati ya DFID na Leta y’u Rwanda.
Biteganyijwe kandi ko DFID izatera u Rwanda inkunga ya miliyoni 58 z’amapawundi mu bikorwa by’uburezi naho miliyoni 18 z’amapawundi zo zikazatangwaho inkunga mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.