Post
Gucuruza urwagwa bimuha miliyoni 147 ku kwezi
{Rwiyemezamirimo Mutabaruka wo mu karere ka Rwamagana avuga ko yahereye ku mafaranga y’u Rwanda 80,000 acuruza urwagwa ubu akaba abona inyungu ingana na 147,000,000 mu kwezi kumwe.}
Usibye iyo nyungu Mutabaruka yahaye akazi abantu bahembwa amafaranga 1300 ku munsi.
U Rwanda rwihaye intumbero yo kugera mu 2020 nta munyarwanda ugisindagizwa. Ni muri urwo rwego Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ibinyujije mu kigega cy’iterambere (BDF) giha inkunga imishinga mito n’iciriritse yitwa Hanga umurimo.
Kuwa Gatanu mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana niho iki gikorwa cyakomereje. Mbere yo gutangiza iki gikorwa abayobozi bakuru muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ndetse n’abintara y’iburasirazuba babanje gusura rwiyemezamirimo ukora inzoga yifashishije igihingwa k’ibitoki.
Mutabaruka yavuze ko yahereye ku mafaranga ibihumbi mirongo inani by’u Rwanda acuruza urwagwa ubu akaba ashora amafaranga angana 328,500,000, akaba yemeza ko abona inyungu ingana na 147.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Usibye iyo nyungu Mutabaruka yahaye imirimo abantu 120 bahembwa amafaranga 1300 ku munsi.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Hategeka Emmanuel yasabye abanyarwanda gushirika ubute n’ubwoba bagategura imishinga ikigega BDF kiteguye kubatera inkunga.
Ibijyanye no kwaka inguzanyo mu mabanki yavuzeko umushinga uzaba watsinze, nyirumushinga azajya atanga ingwate ya 50 ku ijana, nayo imutangire 50% n’irangiza ikurikirane ibikorwa bye, inamufashe mu gihe kingana n’amezi atatu.
Mu mishinga ikenewe nk’uko bitangazwa na Hategeka harimo kuba itajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, iha akazi abantu benshi kandi byaba byiza byoherezwa mu mahanga.
Aho ba rwiyemezamirimo bazahugurwa ku mishinga yabo, kubasabira inguzanyo, kubashakira amasoko no gushyiraho amategeko avuganira imishinga mito.
Intego ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ni uko umwaka wa 2012 warangira abanyarwanda bamaze kwihangira imishinga irenga 400.000 mishya kandi iha abantu benshi akazi. Harateganywa kandi ko muri 2020 u Rwanda rwaba rufite imishinga mito ifitiye abanyarwanda akamaro igera ku 1,400,000.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yagize ati: “BDF yashyizweho na leta mu rwego rwo kurwanya ubukene, tugomba kuyitabira, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda igihe izajya guhemba uturere dutanu hazabe harimo uturere tw’intara y’Iburasirazuba.”
U Rwanda rwihaye intego ko muri 2020 Umunyarwanda azaba yinjiza amadolari 900 ku mwaka kuri ubu umunyarwanda yinjiza amadolari angana na 216 bumwe mu buryo bwo kugera kuri iyi ntego harimo guteza imbere imishinga mito n’iciriritse.