Post
Isuku y’ibyuma bibuganizwamo amata irakemagwa
{Amata ni ikinyobwa gikwiye isuku ihagije, kuko gifite intungamubiri zifitiye umubiri akamaro, ariko bikaba bigaragara ko hamwe na hamwe hacururizwa ayo mata hanugwanugwa isuku nke.}
Abaturage baganiriye na IGIHE.com, bavuze ko icyo kibazo koko kigaragara hamwe na hamwe hacururizwa amata ariko by’umwihariko mu byuma bisukwamo amata, ngo bitozwa neza, iyo amata yaraye asukirwaho andi bityo bigatuma ahumura nabi ndetse wayateka agapfa cyangwa agashirira.
Mukashema Bernadette, umwe mu bagura ayo mata yavuze ko icyo kibazo kiriho kuko nawe yaguze amata inshuro zirenga eshatu yayateka agapfa, yagize ati:”Ubu sinkigurira amata ahantu ntizeye kuko iyo nyaguze ampfira ubusa nta suku na nke bagira”.
Hamwe mu hacururizwa amata hasuwe na IGIHE.com haherereye i Nyabugogo mu nyubako ya Mirimo yasanze ifite icyo kibazo cy’umwanda ndetse bakaba barategetwe gufunga kubera ko aho bakorera hadakwiriye gucururizwa amata. Aho hantu hegereye ruhurura ,hepfo ahagana mu gishanga hari umusarane ibyo bikazana umwanda mwinshi, aha hacururizwa amata hahawe iminsi 30 ngo habe hamaze gufunga imiryango.
Umwe mu bacuruzi b’amata nawe yavuze ko batajya bagurira amata aho babonye hose kuko akunda gupfa cyane, yagize ati: “Iyo amata aje agasanga andi atarashira bayasukiraho andi, bakamara n’iminsi 3 icyuma kitaroga agahumura nabi bigatuma abakiriya bacu batayakunda ibyo byatumye dushaka abatugemurira.”
Nsenga Anatole, ugemura amata ayakuye mu Karere ka Gicumbi, we yavuze ko ibicuba bigemurwamo amata byanditseho amazina y’aborozi iyo bagemuriye amata agapfa bikagaragara ko byatewe n’isuku nke yabyo asubizwa aborozi kugira ngo bite ku isuku y’ibicuba bagemuramo.
Ngirente Milton ufite inzu icuruza amata (dairy) yitwa Agira giteraka ikorera mu nyubako ya Focus House ufite n’andi hirya no hino mu mujyi wa Kigali, avuga ko isuku ari ngombwa cyane ku mata aragira ati:”Iyo ugiriye umwanda amata uba wiyiciye isoko kuko iyo umukiriya aje agasanga amata ari mabi nta suku ejo ntagaruka”.
Yakomeje avuga ko boza ibyuma buri munsi, iyo amata atashize bayashyira mu kindi cyuma ngo kuko kuyavanga biyica, yongeyeho ko bateganya gukoresha utwuma twitwa boiler duteka amata bityo bikazajya byorohereza abakiriya kubona amata ashyushye kandi afite isuku. Agira inama bagenzi be ko bagomba kwita ku isuku y’amata.
Mukiza Eric, twasanze anywera amata muri iryo guriro ryayo, yavuze ko hafi yaho akorera hagurishwa amata ariko ko yahisemo kunywera amata muri agira gitereka kuko ngo bagira isuku.
N’ubwo bamwe bavuga ko mbere yo kuvanga amata yaraye n’amashya bayapima ngo ibyo ntibihagije kuko bitayabuza gupfa no guhumura nabi, kandi ngo ibyuma biyapima si bose babigira hari abapfa kuyavanga.